Friday, January 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nabifashe nk’urwenya- Perezida Kagame asubiza Tshisekedi wavuze ko ashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
01/03/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
1
Nabifashe nk’urwenya- Perezida Kagame asubiza Tshisekedi wavuze ko ashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibyigeze gutangazwa na Felix Tshisekedi ko agiye guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda, we yabifashe nk’urwenya yateraga kandi ko afite uburenganzira bwo gushyenga, ariko ko ubutegetsi bwe bukwiye gukemura ikibazo nyirizina kibugarije aho guhora bwitwaza u Rwanda.

Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Werurwe 2023 mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru b’Ibitangazamakuru binyuranye yaba ibikorera mu Rwanda ndetse n’ibyo mu mahanga.

Umunyamakuru wa Tele Congo yo muri Congo-Brazzaville yabajije Perezida Paul Kagame ku cyo avuga ku ruzinduko rwa Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ugiye kugenderera Ibihugu birimo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko “Perezida Macron ni umwe mu bantu benshi n’ibihugu bagerageje gutanga ubufasha mu gukemura iki kibazo cyo mu karere kacu.” Gifite umuzi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Kagame wavugaga ikibazo atari icy’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gusa ahubwo ko ari icy’iki Gihugu cyose cya Congo ndetse n’akarere giherereyemo.

Ati “Ni ikibazo cya Congo ariko kikaba n’icy’akarere, bivuze ko bigira ingaruka ku baturanyi. Iki kibazo gifite amateka maremare mu buryo bw’impamvu yacyo ariko nanone kikaba gifite amateka y’uburyo cyacunzwe nabi, bimaze imyaka makumyabiri n’ingahe, ariko iyo ubonye uburyo abantu bagihagukiriye bigaragaza byagakwiye kuba cyarakemutse.”

Yagarutse ku miryango mpuzamahanga yagiye igerageza gushaka umuti w’iki kibazo nk’Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe “Wakiganiriyeyo, twakiganiriyeho muri Kenya, twakiganiriyeho muri Angola, twakiganiriyeho i New York mu Nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye.”

Yavuze ko hari n’igihe we na mugenzi we Felix Tshisekedi bagombaga kujya kukiganiraho muri Qatar ariko ntibyaba, gusa ko bizabaho. Ati “Ahantu hose tuganira kuri iki kibazo.”

Yavuze ko hashyizweho uburyo bunyuranye bwo kurandura iki kibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo burimo n’ubutaratanze umusaruro nk’ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) ariko ko ntacyo zakemuye ahubwo zazambije ibintu.

Ati “Dufiteyo ingabo zigera mu bihumbi 10 ziri muri Congo zitwako zaje kugarura amahoro, ariko twakomeje kuvuga ikibazo cy’ibura ry’amahoro. zimazeyo ibinyacumi runaka ariko n’ubu turacyabona icyo kibazo.”

Yakomeje agira ati “Abantu bari bakwiye kubona ko hari ibitagenda, ndetse n’uburyo batanga ibisubizo budakora, nta mpamvu yo gukomeza mu nzira nk’izi zitari zo.”

Yavuze ko iyo inzira nk’izi zidatanze umusaruro, ingaruka zabyo zegekwa ku Rwanda ariko ko nibura iyaba habonekaga umuti w’ikibazo abashinja u Rwanda ibinyoma bakabikomeza habonetse igisubizo.

Ati “Uramutse ushinja u Rwanda ibinyoma ariko ugakemura ikibazo ntacyo byaba bitwaye, nibura tukabona umuti, ariko byabaye ibibazo byaje byiyongera ku bindi. Ntabwo umuti wabaye mubi gusa ahubwo wabaye ikibazo kiyongera ku bindi ubwabyo.”

Yavuze ko kuba kuba umuti utaboneka atari ikibazo cyuko hakenewe izindi nama. ati “Icyo se ni ikibazo cy’inama? twakoze inama nyinshi, ntekereza ko abantu bari bakwiye kongera gusubiramo bagashaka ubundi buryo.”

Yagarutse ku mateka y’umuzi w’ibi bibazo biri hagati y’u Rwnada na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo kuba ibi Bihugu byarakolonijwe n’u Bubiligi, kimwe n’u Burundi, ariko ko byanabaye mu bindi Bihugu byinshi byo muri Afurika, byo kuba bamwe mu baturage bo mu Gihugu kimwe bakwisanga ku butaka bw’ikindi.

Yavuze ko ikibazo ubwacyo atari umutwe wa M23 ukomeje kugarukwaho na benshi nyamara uyu mutwe ahubwo waragiyeho biturutse ku muzi w’icyo kibazo.

Ati “Abantu benshi bagiye basakuza ngo ikibazo ni M23, barabikabiriza, bavuga ko ari yo tangiriro n’iherezo ry’ikibazo, ariko ibyo si byo, ahubwo M23 ni umusasuro w’ikibazo gituruka muri ayo mateka y’abakoloni.

Yavuze ko M23 yavutse igamije kurwanya ibyo bibazo by’akarengane kabaga kuri bene wabo b’Abanyekongo b’Abatutsi, bakaza gutsindwa bagahungira muri Uganda no mu Rwanda.

Yavuze ko muri Congo hari imitwe y’inyeshyamba ibarirwa mu 120 ariko abavuga bose bakavuga M23 gusa, “ko badushinja gufasha umutwe wa M23 ni nde washinze indi mitwe 120 ivugwa hariya.”

Yakomeje agira ati “Natanze inama ko bakwiye guhanga amaso aho bakwiye kuyahanga, bakareba umuzi w’ikibazo, umuzi w’ikibazo urahari, kandi hashyizweho inzira zo kubikemura kuva muri 2013 ariko kuva icyo gihe ntibyashyizwe mu bikorwa.”

 

Yateraga urwenya- Kuri Tshisekedi wavuze ko agiye guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwo uyu mutwe wa M23 wuburaga imirwano mu myaka ibiri ishize, nta ruhare na ruto u Rwanda rwabigizemo, ariko ko ubutegetsi bwa Congo bwongeye kuzamura buvuga ko abo bantu ni Abanyarwanda bagomba gusubira iwabo.

Abo bitwa Abanyarwanda basanzwe ari Abanyekongo bisanze ku butaka bw’iki Gigugu ku bw’ariya mateka yo mu bukoloni, birukanwa n’ubutegetsi bwa Congo nyamara hari n’abandi Banyarwanda ba FDLR bahawe ikaze mu burasirazuba bwa Congo bo banasize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Ati “Ariko abandi ngo bagomba gusubira mu Rwanda. Ibyo ubwabyo ni indi nkuru ariko Impamvu bagikomeje gufata neza FDLR ni uko bifuza kuyubakira hafi yabo nkuko babikoze kuva cyera, bubaka umutwe witwaje intwaro wagiye ugaruka ugahungabanya u Rwanda.”

Perezida Kagame ni ho yahise agaruka ku byigeze gutangazwa na Perezida Tshisekedi wavuze ko “agiye guhindura ubutegetsi mu Rwanda. Birumvikana ntabwo nabyitayeho ngo mbifate nk’aho yari akomeje, numvise ko yateraga urwenya kandi afite uburenganzira bwo gushyenga, ntakibazo ariko ni ikibazo kiri mu byifuzo by’ababikeka.”

Yavuze ko ubutegetsi bwa Congo bwari bukwiye kuva mu nzira zidafite aho zibaganisha, bakita mu mpamvu umutwe wa M23 wavutse, kigashakirwa umuti na cyo kikaba cyavaho, ariko ko ikibazo cyabaye imiyoborere mibi yagiye iheza bamwe mu Banyekongo.

RADIOTV10

Comments 1

  1. munyampenda minani faustin says:
    3 years ago

    tchisekedi ntaho ataniye na mzee kabila.felix arimunzira yokumusanga?!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × three =

Previous Post

Umukambwe arakekwaho ibidasanzwe yakoreye umukobwa wakamubereye umwuzukuruza wari waje kumutekera

Next Post

Yagaragaje agahinda mu buryo budasanzwe kubera ibyo yakorewe n’ubuyobozi kandi ‘yaratanze ruswa ya 100.000Frw’

Related Posts

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

by radiotv10
08/01/2026
0

The Secretariat General of the FPR-Inkotanyi party has approved the establishment of a new advisory body composed of senior and...

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

by radiotv10
08/01/2026
0

Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango FPR-Inkotanyi bwemeje ishyirwaho rw’Urwego rushya rw’inararibonye rushinzwe ubujyanama mu Banyamuryango. Ishyirwaho ry’uru rwego, rikubiye mu myanzuro y’Inama...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hasobanuwe uko byagenze ngo haraswe uwakekwagaho ubwicanyi no kuba umujura ruharwa muri Kirehe

by radiotv10
08/01/2026
0

Umusore wakekwagaho ubwicanyi n’ubujura yakoreraga mu bice bitandukanye mu Karere ka Kirehe wari uherutse kwica umumotari akanamwiba moto, yishwe arashwe...

BREAKING: Urubanza rw’uwamenyekanye mu nzego z’ibanze uregwa ibirimo ishimishamubiri ry’igitsina rwashyize mu muhezo

BREAKING: Urubanza rw’uwamenyekanye mu nzego z’ibanze uregwa ibirimo ishimishamubiri ry’igitsina rwashyize mu muhezo

by radiotv10
08/01/2026
0

Iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo mu rubanza ruregwamo Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Sheikh Bahame Hassan wanabaye Umuyobozi w'Akarere ka...

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

by radiotv10
08/01/2026
0

For many people, earning more money feels like the ultimate solution to financial stress. A salary raise, a new job,...

IZIHERUKA

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko
IBYAMAMARE

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

by radiotv10
08/01/2026
0

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

08/01/2026
AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

08/01/2026
Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

08/01/2026
RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

08/01/2026
FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

08/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Yagaragaje agahinda mu buryo budasanzwe kubera ibyo yakorewe n’ubuyobozi kandi ‘yaratanze ruswa ya 100.000Frw’

Yagaragaje agahinda mu buryo budasanzwe kubera ibyo yakorewe n’ubuyobozi kandi ‘yaratanze ruswa ya 100.000Frw’

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.