Monday, December 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nabifashe nk’urwenya- Perezida Kagame asubiza Tshisekedi wavuze ko ashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
01/03/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
1
Nabifashe nk’urwenya- Perezida Kagame asubiza Tshisekedi wavuze ko ashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibyigeze gutangazwa na Felix Tshisekedi ko agiye guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda, we yabifashe nk’urwenya yateraga kandi ko afite uburenganzira bwo gushyenga, ariko ko ubutegetsi bwe bukwiye gukemura ikibazo nyirizina kibugarije aho guhora bwitwaza u Rwanda.

Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Werurwe 2023 mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru b’Ibitangazamakuru binyuranye yaba ibikorera mu Rwanda ndetse n’ibyo mu mahanga.

Umunyamakuru wa Tele Congo yo muri Congo-Brazzaville yabajije Perezida Paul Kagame ku cyo avuga ku ruzinduko rwa Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ugiye kugenderera Ibihugu birimo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko “Perezida Macron ni umwe mu bantu benshi n’ibihugu bagerageje gutanga ubufasha mu gukemura iki kibazo cyo mu karere kacu.” Gifite umuzi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Kagame wavugaga ikibazo atari icy’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gusa ahubwo ko ari icy’iki Gihugu cyose cya Congo ndetse n’akarere giherereyemo.

Ati “Ni ikibazo cya Congo ariko kikaba n’icy’akarere, bivuze ko bigira ingaruka ku baturanyi. Iki kibazo gifite amateka maremare mu buryo bw’impamvu yacyo ariko nanone kikaba gifite amateka y’uburyo cyacunzwe nabi, bimaze imyaka makumyabiri n’ingahe, ariko iyo ubonye uburyo abantu bagihagukiriye bigaragaza byagakwiye kuba cyarakemutse.”

Yagarutse ku miryango mpuzamahanga yagiye igerageza gushaka umuti w’iki kibazo nk’Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe “Wakiganiriyeyo, twakiganiriyeho muri Kenya, twakiganiriyeho muri Angola, twakiganiriyeho i New York mu Nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye.”

Yavuze ko hari n’igihe we na mugenzi we Felix Tshisekedi bagombaga kujya kukiganiraho muri Qatar ariko ntibyaba, gusa ko bizabaho. Ati “Ahantu hose tuganira kuri iki kibazo.”

Yavuze ko hashyizweho uburyo bunyuranye bwo kurandura iki kibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo burimo n’ubutaratanze umusaruro nk’ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) ariko ko ntacyo zakemuye ahubwo zazambije ibintu.

Ati “Dufiteyo ingabo zigera mu bihumbi 10 ziri muri Congo zitwako zaje kugarura amahoro, ariko twakomeje kuvuga ikibazo cy’ibura ry’amahoro. zimazeyo ibinyacumi runaka ariko n’ubu turacyabona icyo kibazo.”

Yakomeje agira ati “Abantu bari bakwiye kubona ko hari ibitagenda, ndetse n’uburyo batanga ibisubizo budakora, nta mpamvu yo gukomeza mu nzira nk’izi zitari zo.”

Yavuze ko iyo inzira nk’izi zidatanze umusaruro, ingaruka zabyo zegekwa ku Rwanda ariko ko nibura iyaba habonekaga umuti w’ikibazo abashinja u Rwanda ibinyoma bakabikomeza habonetse igisubizo.

Ati “Uramutse ushinja u Rwanda ibinyoma ariko ugakemura ikibazo ntacyo byaba bitwaye, nibura tukabona umuti, ariko byabaye ibibazo byaje byiyongera ku bindi. Ntabwo umuti wabaye mubi gusa ahubwo wabaye ikibazo kiyongera ku bindi ubwabyo.”

Yavuze ko kuba kuba umuti utaboneka atari ikibazo cyuko hakenewe izindi nama. ati “Icyo se ni ikibazo cy’inama? twakoze inama nyinshi, ntekereza ko abantu bari bakwiye kongera gusubiramo bagashaka ubundi buryo.”

Yagarutse ku mateka y’umuzi w’ibi bibazo biri hagati y’u Rwnada na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo kuba ibi Bihugu byarakolonijwe n’u Bubiligi, kimwe n’u Burundi, ariko ko byanabaye mu bindi Bihugu byinshi byo muri Afurika, byo kuba bamwe mu baturage bo mu Gihugu kimwe bakwisanga ku butaka bw’ikindi.

Yavuze ko ikibazo ubwacyo atari umutwe wa M23 ukomeje kugarukwaho na benshi nyamara uyu mutwe ahubwo waragiyeho biturutse ku muzi w’icyo kibazo.

Ati “Abantu benshi bagiye basakuza ngo ikibazo ni M23, barabikabiriza, bavuga ko ari yo tangiriro n’iherezo ry’ikibazo, ariko ibyo si byo, ahubwo M23 ni umusasuro w’ikibazo gituruka muri ayo mateka y’abakoloni.

Yavuze ko M23 yavutse igamije kurwanya ibyo bibazo by’akarengane kabaga kuri bene wabo b’Abanyekongo b’Abatutsi, bakaza gutsindwa bagahungira muri Uganda no mu Rwanda.

Yavuze ko muri Congo hari imitwe y’inyeshyamba ibarirwa mu 120 ariko abavuga bose bakavuga M23 gusa, “ko badushinja gufasha umutwe wa M23 ni nde washinze indi mitwe 120 ivugwa hariya.”

Yakomeje agira ati “Natanze inama ko bakwiye guhanga amaso aho bakwiye kuyahanga, bakareba umuzi w’ikibazo, umuzi w’ikibazo urahari, kandi hashyizweho inzira zo kubikemura kuva muri 2013 ariko kuva icyo gihe ntibyashyizwe mu bikorwa.”

 

Yateraga urwenya- Kuri Tshisekedi wavuze ko agiye guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwo uyu mutwe wa M23 wuburaga imirwano mu myaka ibiri ishize, nta ruhare na ruto u Rwanda rwabigizemo, ariko ko ubutegetsi bwa Congo bwongeye kuzamura buvuga ko abo bantu ni Abanyarwanda bagomba gusubira iwabo.

Abo bitwa Abanyarwanda basanzwe ari Abanyekongo bisanze ku butaka bw’iki Gigugu ku bw’ariya mateka yo mu bukoloni, birukanwa n’ubutegetsi bwa Congo nyamara hari n’abandi Banyarwanda ba FDLR bahawe ikaze mu burasirazuba bwa Congo bo banasize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Ati “Ariko abandi ngo bagomba gusubira mu Rwanda. Ibyo ubwabyo ni indi nkuru ariko Impamvu bagikomeje gufata neza FDLR ni uko bifuza kuyubakira hafi yabo nkuko babikoze kuva cyera, bubaka umutwe witwaje intwaro wagiye ugaruka ugahungabanya u Rwanda.”

Perezida Kagame ni ho yahise agaruka ku byigeze gutangazwa na Perezida Tshisekedi wavuze ko “agiye guhindura ubutegetsi mu Rwanda. Birumvikana ntabwo nabyitayeho ngo mbifate nk’aho yari akomeje, numvise ko yateraga urwenya kandi afite uburenganzira bwo gushyenga, ntakibazo ariko ni ikibazo kiri mu byifuzo by’ababikeka.”

Yavuze ko ubutegetsi bwa Congo bwari bukwiye kuva mu nzira zidafite aho zibaganisha, bakita mu mpamvu umutwe wa M23 wavutse, kigashakirwa umuti na cyo kikaba cyavaho, ariko ko ikibazo cyabaye imiyoborere mibi yagiye iheza bamwe mu Banyekongo.

RADIOTV10

Comments 1

  1. munyampenda minani faustin says:
    3 years ago

    tchisekedi ntaho ataniye na mzee kabila.felix arimunzira yokumusanga?!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + thirteen =

Previous Post

Umukambwe arakekwaho ibidasanzwe yakoreye umukobwa wakamubereye umwuzukuruza wari waje kumutekera

Next Post

Yagaragaje agahinda mu buryo budasanzwe kubera ibyo yakorewe n’ubuyobozi kandi ‘yaratanze ruswa ya 100.000Frw’

Related Posts

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

by radiotv10
29/12/2025
0

U Rwanda rwatangaje ko rushyigikiye ibyatangajwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’uwa Afurika y’Iburasirazuba, yagaragaje ko Igihugu cya Somalia kigomba...

Havuzwe ibyatumye hirukanwa abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakabakaba 900 mu Rwanda

Havuzwe ibyatumye hirukanwa abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakabakaba 900 mu Rwanda

by radiotv10
29/12/2025
0

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze REB, rwatangaje ko abayobozi b’ibigo by’amashuri mu cyiciro cy’ayisumbuye n’abanza 890 bambuwe inshingano zo kuyobora,...

Eng.-Rwanda’s position on statements rejecting the recognition of Somaliland as a country

Eng.-Rwanda’s position on statements rejecting the recognition of Somaliland as a country

by radiotv10
29/12/2025
0

Rwanda has announced that it supports the statements issued by the African Union (AU) and the East African Community (EAC),...

The Painkiller Culture: Why we reach for pills at every discomfort

The Painkiller Culture: Why we reach for pills at every discomfort

by radiotv10
29/12/2025
0

In today’s fast-paced world, pain has become something we want gone immediately. A headache before work, back pain after a...

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

by radiotv10
28/12/2025
0

Umugabo wagaragaye mu Mujyi wa Kigali afite umuhoro ashaka gutema abantu anamenagura imodoka yasangaga ziparitse, yafashwe, ndetse iperereza rigaragaza ko...

IZIHERUKA

Icyo Igisirikare cya Congo kivuga ku magambo rutwitsi yatangajwe n’Umuvugizi wacyo n’icyemezo yafatiwe
AMAHANGA

Icyo Igisirikare cya Congo kivuga ku magambo rutwitsi yatangajwe n’Umuvugizi wacyo n’icyemezo yafatiwe

by radiotv10
29/12/2025
0

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

29/12/2025
Eng.-The Congolese Army has confirmed the suspension of its spokesperson

Eng.-The Congolese Army has confirmed the suspension of its spokesperson

29/12/2025
BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y’amagambo yanenzwe na benshi

BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y’amagambo yanenzwe na benshi

29/12/2025
Havuzwe ibyatumye hirukanwa abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakabakaba 900 mu Rwanda

Havuzwe ibyatumye hirukanwa abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakabakaba 900 mu Rwanda

29/12/2025
Hakomeje kwamaganirwa kure amagambo rutwitsi y’Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Hakomeje kwamaganirwa kure amagambo rutwitsi y’Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

29/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Yagaragaje agahinda mu buryo budasanzwe kubera ibyo yakorewe n’ubuyobozi kandi ‘yaratanze ruswa ya 100.000Frw’

Yagaragaje agahinda mu buryo budasanzwe kubera ibyo yakorewe n’ubuyobozi kandi ‘yaratanze ruswa ya 100.000Frw’

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Igisirikare cya Congo kivuga ku magambo rutwitsi yatangajwe n’Umuvugizi wacyo n’icyemezo yafatiwe

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

Eng.-The Congolese Army has confirmed the suspension of its spokesperson

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.