Nabifashe nk’urwenya- Perezida Kagame asubiza Tshisekedi wavuze ko ashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibyigeze gutangazwa na Felix Tshisekedi ko agiye guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda, we yabifashe nk’urwenya yateraga kandi ko afite uburenganzira bwo gushyenga, ariko ko ubutegetsi bwe bukwiye gukemura ikibazo nyirizina kibugarije aho guhora bwitwaza u Rwanda.

Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Werurwe 2023 mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru b’Ibitangazamakuru binyuranye yaba ibikorera mu Rwanda ndetse n’ibyo mu mahanga.

Izindi Nkuru

Umunyamakuru wa Tele Congo yo muri Congo-Brazzaville yabajije Perezida Paul Kagame ku cyo avuga ku ruzinduko rwa Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ugiye kugenderera Ibihugu birimo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko Perezida Macron ni umwe mu bantu benshi nibihugu bagerageje gutanga ubufasha mu gukemura iki kibazo cyo mu karere kacu. Gifite umuzi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Kagame wavugaga ikibazo atari icy’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gusa ahubwo ko ari icy’iki Gihugu cyose cya Congo ndetse n’akarere giherereyemo.

Ati Ni ikibazo cya Congo ariko kikaba nicyakarere, bivuze ko bigira ingaruka ku baturanyi. Iki kibazo gifite amateka maremare mu buryo bwimpamvu yacyo ariko nanone kikaba gifite amateka yuburyo cyacunzwe nabi, bimaze imyaka makumyabiri ningahe, ariko iyo ubonye uburyo abantu bagihagukiriye bigaragaza byagakwiye kuba cyarakemutse.

Yagarutse ku miryango mpuzamahanga yagiye igerageza gushaka umuti w’iki kibazo nk’Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe Wakiganiriyeyo, twakiganiriyeho muri Kenya, twakiganiriyeho muri Angola, twakiganiriyeho i New York mu Nteko rusange yUmuryango wAbibumbye.

Yavuze ko hari n’igihe we na mugenzi we Felix Tshisekedi bagombaga kujya kukiganiraho muri Qatar ariko ntibyaba, gusa ko bizabaho. Ati Ahantu hose tuganira kuri iki kibazo.

Yavuze ko hashyizweho uburyo bunyuranye bwo kurandura iki kibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo burimo n’ubutaratanze umusaruro nk’ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) ariko ko ntacyo zakemuye ahubwo zazambije ibintu.

Ati Dufiteyo ingabo zigera mu bihumbi 10 ziri muri Congo zitwako zaje kugarura amahoro, ariko twakomeje kuvuga ikibazo cyibura ryamahoro. zimazeyo ibinyacumi runaka ariko nubu turacyabona icyo kibazo.

Yakomeje agira ati Abantu bari bakwiye kubona ko hari ibitagenda, ndetse nuburyo batanga ibisubizo budakora, nta mpamvu yo gukomeza mu nzira nkizi zitari zo.

Yavuze ko iyo inzira nk’izi zidatanze umusaruro, ingaruka zabyo zegekwa ku Rwanda ariko ko nibura iyaba habonekaga umuti w’ikibazo abashinja u Rwanda ibinyoma bakabikomeza habonetse igisubizo.

Ati Uramutse ushinja u Rwanda ibinyoma ariko ugakemura ikibazo ntacyo byaba bitwaye, nibura tukabona umuti, ariko byabaye ibibazo byaje byiyongera ku bindi. Ntabwo umuti wabaye mubi gusa ahubwo wabaye ikibazo kiyongera ku bindi ubwabyo.

Yavuze ko kuba kuba umuti utaboneka atari ikibazo cyuko hakenewe izindi nama. ati Icyo se ni ikibazo cyinama? twakoze inama nyinshi, ntekereza ko abantu bari bakwiye kongera gusubiramo bagashaka ubundi buryo.

Yagarutse ku mateka y’umuzi w’ibi bibazo biri hagati y’u Rwnada na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo kuba ibi Bihugu byarakolonijwe n’u Bubiligi, kimwe n’u Burundi, ariko ko byanabaye mu bindi Bihugu byinshi byo muri Afurika, byo kuba bamwe mu baturage bo mu Gihugu kimwe bakwisanga ku butaka bw’ikindi.

Yavuze ko ikibazo ubwacyo atari umutwe wa M23 ukomeje kugarukwaho na benshi nyamara uyu mutwe ahubwo waragiyeho biturutse ku muzi w’icyo kibazo.

Ati Abantu benshi bagiye basakuza ngo ikibazo ni M23, barabikabiriza, bavuga ko ari yo tangiriro niherezo ryikibazo, ariko ibyo si byo, ahubwo M23 ni umusasuro wikibazo gituruka muri ayo mateka yabakoloni.

Yavuze ko M23 yavutse igamije kurwanya ibyo bibazo by’akarengane kabaga kuri bene wabo b’Abanyekongo b’Abatutsi, bakaza gutsindwa bagahungira muri Uganda no mu Rwanda.

Yavuze ko muri Congo hari imitwe y’inyeshyamba ibarirwa mu 120 ariko abavuga bose bakavuga M23 gusa, ko badushinja gufasha umutwe wa M23 ni nde washinze indi mitwe 120 ivugwa hariya.

Yakomeje agira ati Natanze inama ko bakwiye guhanga amaso aho bakwiye kuyahanga, bakareba umuzi wikibazo, umuzi wikibazo urahari, kandi hashyizweho inzira zo kubikemura kuva muri 2013 ariko kuva icyo gihe ntibyashyizwe mu bikorwa.

 

Yateraga urwenya- Kuri Tshisekedi wavuze ko agiye guhindura ubutegetsi bwu Rwanda

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwo uyu mutwe wa M23 wuburaga imirwano mu myaka ibiri ishize, nta ruhare na ruto u Rwanda rwabigizemo, ariko ko ubutegetsi bwa Congo bwongeye kuzamura buvuga ko abo bantu ni Abanyarwanda bagomba gusubira iwabo.

Abo bitwa Abanyarwanda basanzwe ari Abanyekongo bisanze ku butaka bw’iki Gigugu ku bw’ariya mateka yo mu bukoloni, birukanwa n’ubutegetsi bwa Congo nyamara hari n’abandi Banyarwanda ba FDLR bahawe ikaze mu burasirazuba bwa Congo bo banasize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Ati Ariko abandi ngo bagomba gusubira mu Rwanda. Ibyo ubwabyo ni indi nkuru ariko Impamvu bagikomeje gufata neza FDLR ni uko bifuza kuyubakira hafi yabo nkuko babikoze kuva cyera, bubaka umutwe witwaje intwaro wagiye ugaruka ugahungabanya u Rwanda.

Perezida Kagame ni ho yahise agaruka ku byigeze gutangazwa na Perezida Tshisekedi wavuze ko agiye guhindura ubutegetsi mu Rwanda. Birumvikana ntabwo nabyitayeho ngo mbifate nkaho yari akomeje, numvise ko yateraga urwenya kandi afite uburenganzira bwo gushyenga, ntakibazo ariko ni ikibazo kiri mu byifuzo byababikeka.

Yavuze ko ubutegetsi bwa Congo bwari bukwiye kuva mu nzira zidafite aho zibaganisha, bakita mu mpamvu umutwe wa M23 wavutse, kigashakirwa umuti na cyo kikaba cyavaho, ariko ko ikibazo cyabaye imiyoborere mibi yagiye iheza bamwe mu Banyekongo.

RADIOTV10

Comments 1

  1. munyampenda minani faustin says:

    tchisekedi ntaho ataniye na mzee kabila.felix arimunzira yokumusanga?!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru