Yagaragaje agahinda mu buryo budasanzwe kubera ibyo yakorewe n’ubuyobozi kandi ‘yaratanze ruswa ya 100.000Frw’

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuturage wo mu Kagari ka Gisa mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, uvuga ko yahaye umwe mu bayobozi b’Akagari amafaranga ibihumbi 100 Frw ngo yubake, ariko bakaza kumusenyera, yaguye igihumure ubwo bakuragaho inzu ye.

Uyu muturage witwa Niyibizi, yaguye igihumure ubwo yasenyerwaga mu gitondo cyo ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 28 Gashyantare 2023.

Izindi Nkuru

Umugore w’uyu muturage yabwiye RADIOTV10 ko ubuyobozi bwazindutse buza gusenya iyi nzu bari bamaze igihe gito bubatse mu gihe bari begereye Umukozi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu (SEDO) mu Kagari kabo ka Gisa ngo abafashe kugira ngo bubake iyi nzu yasenywe.

Ngo aho kubayobora inzira banyuramo kugira ngo bubake mu buryo bunyuze mu mucyo, uyu muyibozi yabasabye ko bamuha amafaranga ibihumbi 100 Frw ababwira ko bakubaka nta byangombwa kandi ko ntakibazo na kimwe bazagira.

Yagize ati “Ubwo rero turavuga ngo kuba dufite agaparisele, reka dushingemo akazu turamushaka uriya witwa SEDO ni we twashatse atwemerera ko tugomba kuyubaka, twamuhaye ijana [100 000Frw].”

Uyu SEDO w’akagari ka Gisa, Theogene Ndikunkiko we yahakanye ibitangazwa n’uyu mutura ko bamuhaye ayo mafaranga ati “Ni uguharabika ibyo bintu ntibyigeze bibaho.”

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Gisa bagaragaza ko bajya mu nzego z’ubuyobozi kugira ngo babahe uburenganzira bwo kubaka ariko izo nzego zikabagora zibaha impamvu zitandukanye bagahitamo kunyura iy’ubusamo.

Umwe yagize ati “None se uragira ngo iyi nzu wayubaka ubuyobozi butabizi, ntabwo yapfa kubakwa butabizi nubwo baje bakayihirika kandi ntabwo wamugeraho ntacyo witwaje, wamugeraho ntutange Fanta?”

Umumyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nzabahimana Evariste we avuga ko ikibazo cy’abayobozi bayobya abaturage ntacyo azi ariko ngo haramutse hari umuyobozi wishora muri ibyo bikorwa yabiryozwa.

Yagize ati “Umukozi wijanditse mu byaha bya ruswa yabiryozwa no mu buryo bw’amategeko ari administrative bikurikije ibyo yaba yakoze.”

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru