Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, ubwo hasozwaga ibikorwa byo kwiyamamaza, yongeye kubwira Abanyarwanda bw’umwihariko Abanyamuryango ko igihango n’icyizere bubatse hagati ye na we, byashinze imizi, yongera kubabwira ko kubayobora bimworohera kuko babimufashamo, bagafatanya muri byose.
Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024 ubwo hasozwaga ibikorwa byo kwiyamamaza, mu gikorwa cyabereye kuri Site ya Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ahari hateraniye abaturage ibihumbi n’ibihumbi.
Abaturage bakira Chairman wa FPR-Inkotanyi, bazamuye ikorasi, y’imwe mu ndirimbo z’Imana bahinduriye amajwi bashyiramo ibitekerezo by’imbamutima zabo, aho bagize bati “Nshingiye ku byo nabonye, ndi umuhamya wo guhamya ko nta kure habaho Kagame atakura u Rwanda. Kagame Paul arayoboye, Kagame Paul arashoboye…”
Mu kubikiriza, Paul Kagame na we yagize ati “Erega Kagame ni mwe, namwe muri Kagame, kandi twese turi FPR, turi Inkotanyi ndetse tukaba n’intare.” Abaturage bati “Oye oye oye!!”
Yashimiye uburyo abaturage baje ari benshi ari na ko byagenze ahandi hose yagiye yiyamamariza mu Turere tunyuranye. Ati “Ariko si ubwinshi bw’imibare gusa, ni ikimenyetso cy’ibikorwa nabyo byinshi kandi bizima.”
Umukandida wa FPR-Inkotanyi, yavuze ko mu rugendo rw’imyaka mirongo itatu, umuntu arebye aho Abanyarwanda bageze, ari ho hari habakwiye kandi ko ari yo kamere y’u Rwanda mu mateka yarwo.
Ati “Mu by’ukuri iyi mibare ni ikimeyetso cy’u Rwanda rwasubiranye rukaba u Rwanda rw’Abanyarwanda tukaba bamwe, ndetse reka mbishyire mu Kinyarwanda cy’umugani ‘ibyari inyeri byabaye inyanja’ ikindi byabaye mvuge mu rurimi rw’amahanga, it’s a ‘Political phenomenon’ ni yo mpamvu benshi batabyuma neza cyane cyane abo hanze batari Abanyarwanda iyo bavuga u Rwanda.”
Yavuze ko kuva na cyera hatarajyaho ubutegetsi bubi, Abanyarwanda bari bamwe, bagahuriza hamwe bakagira umugambi umwe wo kwishakira ibibabereye kandi bakoresheje uburyo bwabo.
Uku kuza gushyigikira FPR-Inkotanyi ari benshi, ari cyo bigaragaza ko Abanyarwanda bamaze gushimangira ubumwe bwabo, nanone kandi bigashimangirwa no kuba indi mitwe ya Politiki umunani yo mu Rwanda yariyemeje kwifatanya n’uyu Muryango.
Yagarutse ku Gihugu kimwe gikomeye ku Isi gifite amashyaka abiri asimburana ku butegetsi, ariko kikoshya Ibyo muri Afurika ko bikwiye kugira amashyaka menshi.
Ati “Ariko bagera muri Afurika bakatubwira bati amashyaka agomba kuba menshi atagira aho agarukira, kandi bo bafite abiri gusa ahora asimburana.”
Mu Rwanda na ho, amateka y’iki Gihugu yatumye Abanyarwanda bishakamo ibisubizo nk’ibi byo kuba hari imitwe ya politiki inyuranye, ariko iba igomba guhuriza hamwe imbaraga kuko yose iba iganisha ahantu hamwe ari ho ku muturage no ku nyungu ze.
Ibi kandi byabaye amahitamo y’Abanyarwanda bishyiriraho uburyo bagomba gutwara Igihugu cyabo kandi bikaba bikomeje gutanga umusaruro ushimishije. Ati “Ntabwo ari njye ubyumva gutyo gusa, ntabwo ari FPR gusa, ni mwebwe, ni twese n’utari FPR.”
Iby’amatora mbibara nk’ibyabaye
Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yongeye kuvuga ko icyamuzanye ari ukuganira n’Abanyarwanda kugira ngo bajye umugambi w’uburyo bakomeza urugendo rwabo rw’Ubumwe, Amajyambere ndetse n’umutekano.
Ati “Icyo gihe nibiduturukamo kandi byaba bituvuyemo, ndavuga cyane cyane mbishingira kuri mwebwe urubyiruko rw’uru Rwanda.”
Naho ku bijyanye n’amatora, yo abona ntagisigaye kuko urugendo rw’ibi byumweru bitatu, n’uburyo abanyamuryango bagaragaje gushyigikira Umukandida wabo, bigaragaza ikizava mu matora.
Ati “Iby’amatora azaba ejobundi, njye mbibara nk’ibyabaye, ni ho mpera rero njye mvuga ibizaba nyuma y’amatora, ni yo mpamvu mvuga gukomeza umutekano, ni yo mpamvu mvuga gukomeza inzira y’amajyambere, inzira y’ubuyobozi bwiza ari byo bishingiye ku guhitamo demokarasi, ibyo abandi babavuga batuvuga ntibikabateshe umwanya, ntabwo byica, hica ubutindi, hica kubura umutekano, hica kugira politki mbi, naho ubavuga nabi ntawe byica. Ahubwo ababirimo byo kutuvuga nabi ni bo bicwa n’agahinda.”
Ikindi kandi ni uko abavuga nabi u Rwanda n’abanenga amahitamo y’Abanyarwanda, ari umubare muto, ariko ko na bo hari ibyari bikwiye kubaha isomo ryagakwiye gutuma batuza.
Ati “Ikindi batazi bari bakwiye kuba bamenya, mu myaka mirongo itatu (30) ishize kugeza uyu munsi, uko badukora ibyo, ni ko tugira imbaraga kurusha.”
Yaboneyeho kugenera ubutumwa bwihariye urubyiruko, ko rukwiye gushaka imbaraga zose zatuma bageza ku byo Igihugu kibatezeho, yaba mu gushaka ubumenyi ndetse no kubukoresha neza.
Ntiwahimba ubumwe cyangwa imibare nk’iyi
Chairman wa FPR-Inkotanyi, yongeye gushimira abaturage bose bagiye baza muri ibi bikorwa ndetse n’imitwe ya Politiki, kimwe n’abandi bose batumye uku kwiyamamaza kugenda neza.
Yongeye gushimangira ko ubwinshi bw’abantu bagiye bitabira ibi bikorwa, baje bibaturutsemo aho kubihatirwa nk’uko hari bamwe babivuga.
Ati “Iyo babona ujya ahantu cumi na harindwi cyangwa cumi n’umunani, buri hose hakaza abantu batari munsi y’ibihumbi magana abiri cyangwa magana atatu, ndetse na 500. Rero ibi ngibi ‘you can’t fake unity, yo can’t fake excitement you can’t fake a turn up like this one.
Ntabwo wahimba ubumwe, ntiwahimba ibyishimo, ntiwahimba imibare nk’iyi yaje, bahora baza buri munsi, waba uri umusazi, ariko n’uko guhimba niba kubaho, njye mpora mbabwira ngo bo bakugerageje, ko babuze abantu.
Ntabwo ushobora guhimba amajyambere, ntushobora guhimba ibintu ibyo ari byo byose, nta n’ubwo wahimba kuba FPR.”
Chairman wa FPR-Inkotanyi kandi yongeye kwizeza abaturage ko na nyuma ya tariki 15 Nyakanga, na bwo azakomeza kujya aza agataramana na bo ndetse bagakomeza kungurana ibitekerezo by’uburyo bakomeza kwiyabakira Igihugu mu mahitamo yabo.
RADIOTV10