Tuesday, July 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Nyuma y’uko Sitade Amahoro yuzuye u Rwanda rwaje aho rwaherukaga mu myaka 4 ishize

radiotv10by radiotv10
13/07/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Nyuma y’uko Sitade Amahoro yuzuye u Rwanda rwaje aho rwaherukaga mu myaka 4 ishize
Share on FacebookShare on Twitter

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF yashyize hanze urutonde rwa za Sitade zishobora gukinirwaho imikino mpuzamahanga y’iyi Mpuzamashyirahamwe, aho u Rwanda rwisanze rufite ebyiri, ibintu byaherukaga mu myaka ine ishize.

Sitade Amahoro na Kigali Pelé Stadium, ni zo sitade ebyiri ziri ku rutonde rw’izemerewe kwakira imikino y’ijonjora rya mbere n’irya kabiri mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yabaye aya mbere iwabo, ari yo CAF Champions League na Confederation Cup 2024-2025.

Uru rutonde rwagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, ruriho n’Ibihugu bidafite sitade n’imwe ishobora kwakira iyi mikino, aho nko mu karere harimo u Burundi, Kenya ndetse na Sudani y’Epfo.

Ni mu gihe u Rwanda, Uganda, Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byombi bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, buri kimwe gifitemo sitade ebyiri.

Igihugu gifite sitade nyinshi kuri uru rutonde rwa CAF, ni Afurika y’Epfo, ifiteho sitade cumi n’imwe, naho Morocco na Algeria, na zo buri imwe kikagira zirindwi.

Biteganijwe ko iyi mikino izaba hagati ya tariki 16 Kanama kugeza ku ya 22 Nzeri. U Rwanda ruzaba ruhagarariwe na APR FC yatwaye ikombe cya Shampiona ya 2023-2024 na Police FC yatwaye igikombe cy’Amahoro.

Kuva muri 2020, ni ubwa mbere u Rwanda rugize Sitade zirenze imwe zakwakira imikino mpuzamahanga ku rwego rw’amakipe asanzwe (Club) ndetse no ku rwego rw’amakipe y’Ibihugu.

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 5 =

Previous Post

Sudan: Abanyamahanga baba i Khartoum bahawe umuburo w’ibyo bagomba gukora byihuse

Next Post

Namwe muri Kagame- Chairman wa FPR-Inkotanyi n’Abanyamuryango bapfundikiranye kwiyamamaza urugwiro n’ubwuzuzanye batangiranye

Related Posts

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

by radiotv10
07/07/2025
0

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yasinyishije rutahizamu w’Umunya- Côte d'Ivoire, William Togui Mel wari umaze iminsi avugwaho kuzinjira muri...

We are here to showcase how beautiful Rwanda is- Legend Jay-Jay Okocha after arriving in Rwanda

We are here to showcase how beautiful Rwanda is- Legend Jay-Jay Okocha after arriving in Rwanda

by radiotv10
07/07/2025
0

Two football icons with global recognition, Jay-Jay Okocha and Didier Domi, have arrived in Rwanda as part of a five-day...

Abafite amazina azwi ku Isi mu mupira w’amaguru barimo Jay-Jay Okocha bageze mu Rwanda

Abafite amazina azwi ku Isi mu mupira w’amaguru barimo Jay-Jay Okocha bageze mu Rwanda

by radiotv10
07/07/2025
0

Abanyabigwi babiri mu mupira w’amaguru, Jay-Jay Okocha na Didier Domi, bakiniye ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, bari...

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

by radiotv10
04/07/2025
0

Mu birori byo kwizihiza imyaka 32 ishize hashinzwe Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, byabereye ku Mulindi ahavukiye iyi kipe,...

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

by radiotv10
03/07/2025
0

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC inafite igikombe cya Shampiyona initegura kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika, yatangiye imyitozo igaragaramo...

IZIHERUKA

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano
MU RWANDA

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

by radiotv10
08/07/2025
0

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

08/07/2025
Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

07/07/2025
APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

07/07/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

07/07/2025
Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

07/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Namwe muri Kagame- Chairman wa FPR-Inkotanyi n’Abanyamuryango bapfundikiranye kwiyamamaza urugwiro n’ubwuzuzanye batangiranye

Namwe muri Kagame- Chairman wa FPR-Inkotanyi n’Abanyamuryango bapfundikiranye kwiyamamaza urugwiro n’ubwuzuzanye batangiranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.