Saturday, November 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

radiotv10by radiotv10
04/11/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu
Share on FacebookShare on Twitter

Ishimwe Naomie wabaye Miss w’u Rwanda wa 2020, yavuze ko mu rugendo rwo kwandika igitabo cye cya mbere yise ‘More Than The Crown’, hari aho yageraga agacika intege, agashaka no kubihagarika, ku buryo hari n’igihe yicaraga akarira, ariko ubu afite amashimwe atagira ingano, ashimira abamubaye hafi byumwihariko umugabo we.

Naomie yabitangaje mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagarukaga ku musaruro w’iki gitabo cyamaze kurangira, aho yavuze ko afite ibyishimo byinshyi, ariko ko ibyishimo afite “uyu munsi binyibutsa ku munsi wa mbere ntangira kwandika More Than a Crown.”

Yakomeje avuga ko byabaye akarusho mu gukosora iki gitabo, aho yakoranye itsinda ryabimufashijemo rigatuma abasha kubona ibyo ashyira mu gitabo n’ibyo akuramo.

Ati “Hari igihe numvaga ntazi ibyo nashyiramo cyangwa nakuramo…hari ingingo nyinshi nabaga mfite, nkibaza niba nazibasangiza cyangwa nkabyihorera.”

Yakomeje agira ati “Ntababeshye hari igihe nashakaga gucika intege burundu [nkibaza impamvu biri kuntesha umutwe] ndakibuka umunsi umwe ubwo Sandrine Bwiza yazaga iwanjye kugira ngo dukosore, icyo gihe nacitse intege maze ndarira kuko numvaga ndemerewe. Ariko nanone nagombaga kongera kwiyibutsa uwo ndi we.”

Naomie yakomeje avuga ko atita ku byo abantu bavuga, ahubwo ko igifite agaciro ari inkuru iri muri iki gitabo, aboneraho kuvuga ko afite ibyishimo byinshi byo kubona kirangiye kikajya hanze, akaba abishimira abarimo umugabo we Michael Tesfay wakunze kumwibutsa ko ari uw’agaciro katagereranywa.

Ati “Hari igihe tugaragara twishimye kandi dufite imbaraga, ariko mu mutima dukeneye umuntu ubitwibutsa. Ibyo ndabishimira cyane.”

Miss Naomie mu bo yashimiye bamufashije harimo umugabo we

Banyoye champaign mu rwego rwo kwishimira umusaruro

Yanashimiye abandi bamufashije

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =

Previous Post

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

Next Post

Hongeye gutangwa impuruza ku kibazo kibereye ingutu abatuye Isi

Related Posts

Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura

Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura

by radiotv10
14/11/2025
0

Umunyarwenya Kaduhire Ernestine uzwi nka Kadudu wari wagiye gususurutsa abantu mu gitaramo kizwi nka Gen Z Comedy, yahawe ibihumbi 500...

Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

by radiotv10
14/11/2025
0

For many years, fashion and self-care were seen as things that only concerned women. In Rwanda, like in many other...

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

by radiotv10
13/11/2025
0

Umuhanzi Robert Ssentamu Kyagulanyi, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine akaba n’umwe mu banyapotiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa...

Ubutumwa Yampano yageneye abafana n’Abanyarwanda muri rusange ku by’amashusho yavuzweho byinshi

Ubutumwa Yampano yageneye abafana n’Abanyarwanda muri rusange ku by’amashusho yavuzweho byinshi

by radiotv10
13/11/2025
0

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, yasabye imbabazi abafana be n’Abanyarwanda bose muri rusange ku bw’amashusho ye y’ibanga yagiye hanze,...

Israel Mbonyi yatangaje igihe hazabera igitaramo ngarukamwaka cye kiba gitegerejwe na benshi

Israel Mbonyi yatangaje igihe hazabera igitaramo ngarukamwaka cye kiba gitegerejwe na benshi

by radiotv10
13/11/2025
0

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yatangaje ko igitaramo ngarukamwaka yise ‘Icyambu’ kigiye kuba ku nshuro ya...

IZIHERUKA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hongeye gutangwa impuruza ku kibazo kibereye ingutu abatuye Isi

Hongeye gutangwa impuruza ku kibazo kibereye ingutu abatuye Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.