Bigizwemo uruhare runini na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, ikipe ya Basketball ya REG ihagarariye u Rwanda mu irushanwa BAL 2022 riri kubera muri Senegal, yatsinze iyo muri Guinea amanota 83 kuri 81. Uyu musore yashimwe na benshi barimo n’ubuyobozi bwa NBA.
Ni umukino wa kabiri w’ikipe ya REG yari iherutse gutsinda n’undi mukino wa mbere ubwo yakinaga As salé yo muri Maroc.
Nk’uko byagenze ku mukino wa mbere, REG BBC ubwo yatsindaga iyi kipe yo muri Maroc amanota 93 kuri 87, yongeye gutsinda SLAC yo muri Guinea bigoranye amanta 83 kuri 81.
Uyu mukino wari ukurikiwe n’abakunzi benshi ba Basketball mu Rwanda, wagaragayemo ishyaka ridasanzwe aho umukinnyi umaze kugaragaza ko afite impano idasanzwe muri uyu mukino ari we Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson yongeraga kwigaragaza bidasanzwe.
Ubwo uyu mukino waburaga amasegonda ane gusa ngo urangire, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson yakoze ibikunze kugaragara ku bakinnyi ba kabuhariwe muri NBA, atsinda amanota atatu yatumye REG ikuramo ikinyuranyo cy’amanota yarushwaga kuko SLAC yari ifite amanota 81 kuri 80 ya REG, bituma iyi kipe yo mu Rwanda yegukana uyu mukino ku manota 83 kuri 81 ya SLAC (Seydou Legacy Athletique Club).
Ku mbuga nkoranyambaga z’abakunzi b’uyu mukino wa Basketball yaba mu Rwanda ndetse no mu bindi bice by’Isi, bakuriye ingofero uyu musore w’Umunyarwanda Nshobozwabyosenumukiza.
Ubuyobozi bwa Shampiyona yo muri Basketball izwi nka NBA, na bwo bwagaragaje ko bwishimiye uyu Munyarwanda aho bwashyize ubutumwa kuri Twitter, bugira buti “Mbega umukino w’agatangaza ubonetsemo intsinzi idasanzwe iturutse kuri Jean Jacques NSHOBOZWABYOSENUMUKIZA!”
What an incredible game-winner from Jean Jacques NSHOBOZWABYOSENUMUKIZA! #theBAL
(via @theBAL) pic.twitter.com/g3MPWdIvER
— NBA (@NBA) March 9, 2022
Agace ka mbere k’uyu mukino, karangiye REG BBC iwuyoboye kuko yari ifite amanota 22 kuri 15 ya SLAC.
Agace ka kabiri katagendekeye neza REG BBC, karangiye amakipe yombi anganya amanota 42 kuri 42 mu gihe aka gatatu karangiye REG yongeye kwicara ku ntebe aho yari ifite amanota 64 kuri 63.
RADIOTV10