Uko ikipe y’i Burundi yakiriye ubusabe bwa Rayon yifuza kuzakina uwa gicuti

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Le Messager de Ngozi yo mu Burundi, bwavuze ko bwishimiye kuba barandikiwe na Rayon Sports yifuza umukino wa gicuti, kuko bigaragaza ko iyi kipe y’i Burundi iri ku rwego rushimishije.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Umuco FM ikorera mu Burundi, Umuyobozi wa Le Messager de Ngozi, Manirakiza Marc yavuze ko ibaruwa bandikiwe na Rayon Sports yabagezeho.

Izindi Nkuru

Rayon Sports yari yandikiye Le Messager de Ngozi iyisaba umukino wa gicuti wazahuza aya makipe tariki 26 Werurwe.

Manirakiza Marc yagize ati “byaradushimishije kuko umaze kugira urugo ukabona ugutumira ngo uze umuramutse urumva ko ari intambwe nziza kuri le Messager de Ngozi.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kwakira ubu busabe bwa Rayon Sports, ubuyobozi bwa Le Messager de Ngozi bugiye kuvugana n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi kugira ngo barebe uko bazakina uriya mukino.

Yavuze ko bamaze gusubiza ubuyobozi bwa  Rayon Sports “tubabwira ko ibaruwa twayibonye kandi twemera ko uwo mukino twawukina.”

Avuga ko ubuyobozi bwa Le Messager de Ngozi  buri kuvugana n’ubwa Rayon Sports kugira ngo bazafatanye mu bijyanye n’ubushobozi.

Ati “Murabizi umupira w’amaguru ni umukino usaba ubushobozi, twavuga ko hari ibyo turi kuvugana ku ruhande rw’abayobozi ba Rayon Sports n’abayobozi ba le Messsager Ngozi.”

Avuga ko ubuyobozi bwa Le Messager de Ngozi bwiteguye kwakira igisubizo cya Rayon Sports ku byo babasabye kandi ko ubu batangiye umubano ku buryo na Rayon Sports bashobora kuzayitumira ikajya gukina mu Burundi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru