Mfite icyizere kandi ndahamya ko mu cyumweru kimwe ibiciro bizaba byamanutse- Impuguke

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwe mu bahanga mu bukungu mu Rwanda, avuga ko ibiciro ku isoko bigiye kumanuka kuko imbogamizi zatumye bitumbagira zarakuweho, akavuga ko yizeye ko mu gihe cy’icyumweru kimwe ibiciro bizaba byamanutse. 

Hashize iminsi itatu u Rwanda rufunguye imipaka yo ku butaka iruhuza n’ibihugu by’ibituranyi yari imaze imyaka ibiri ifunze kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Izindi Nkuru

Icyorezo cya, ni imwe mu ngingo yakomeje gushyirwa mu majwi ko yagize ingaruka zikomye ku isoko, igatuma ibiciro bitumbagira.

Byakunze kuvugwa ko ifungwa ry’imipaka ryatumye ibicuruzwa biba bicye ku isoko nyamara ababikenera bakiri ba bandi bigatuma birushaho guhenda.

Gusa kuri uyu wa Mbere tariki 07 Werurwe, imipaka yo ku butaka ihuza u Rwanda n’Ibihugu by’ibituranyi yafunguwe mu buryo bwuzuye bituma n’abaturage bongera gusohoka mu Gihugu no kikinjiramo.

Umuhanga mu bukungu, Dr. Fidele Mutemberezi, yemeza ko nyuma y’ifungurwa ry’imipaka, ibiciro ku masoko bigiye guhita bigabanuka.

Ati “Bizahita bimanuka niba koko byafunguwe mu buryo busesuye, ibicuruzwa bikaboneka neza, abantu bakajya kurangura i Bugande, muri Tanzanina i Burundi no muri Congo…aho bishoboka hafi bihendutse bikaba nka mbere ya COVID-19.”

Akomeza agita ati “Njyewe mfite icyizere kandi ndahamya ko mu gihe kitari kure cyane rwose kitarenze n’icyumweru kimwe cyangwa bibiri ibiciro bizaba bimanutse.”

Uyu muhanga mu by’ubukungu aratangaza ibi mu gihe hashize igihe gito ibiciro ku masoko birushijeho gutumbagira kubera intambara yo muri Ukraine.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Beata Habyarimana aherutse gutangaza ko hari ibicuruzwa byazamuriwe ibiciro ku mpamvu zumvikana bisanzwe bituruka mu bihugu birimo iyi ntambara ariko ko hari n’abacuruzi babyuririyeho bakazamura ibiciro by’ibicuruzwa bisanzwe Bihari.

Icyo gihe yatanze urugero rw’imboga rwatsi za dodo zisanzwe zisoromwa mu mirima yo mu Rwanda. Yagize ati “Iyo ubonye umuntu azamura nka dodo duri mu gihe cy’imvura harimo ikibazo. Mu by’ukuri ntaho bihuriye na Ukraine n’u Burusiya.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru