Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame wakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Gicumbi ahari ibice bivugwamo ururimi-shami rwa Oluchiga [Igikiga], ababwira ko yizeye uko bazatora, ati “Ndabisiga munonga.”
Paul Kagame yatangiye ijambo rye ashimira Abanyagicumbi mu rurimi-shami rw’Igikiga, ati “Abanyabuzare ba Gicumbi [Abavandimwe b’i Gicumbi] muraho mugumire, nabasima munonga kwija aha muri benshi [Ndabashima cyane kuba mwaje muri benshi], mwakora kuza muri benshi, mwakora munonga, mwebare munonga.”
Paul Kagame n’ubundi yavuze ko yaje aje kubashimira ku cyizere bakomeje kumugirira, ndetse no kugira ngo baganire ku matora ategerejwe mu cyumweru gitaha tariki 15 Nyakanga 2024.
Ati “Ni ejobundi. Uko muzatora ndabyizeye, ndabesiga munonga [ndabizeye cyane]. Ayo matora icyo avuze ni ugukomeza urugendo dusanzwemo, kumara imyaka ibaye 30 yo kongera gusana kubaka bushya Igihugu cyacu.”
Yavuze ko kwiyubaka bifite imisingi biheraho, ku isonga hakaza umutekano, abantu bubaka kugira ngo birinde ndetse barinde n’ibyo bagezeho.
Ati “Birumvikana rero ikiba gisigaye ni amajyambere. Amajyambere na yo ashingira ku bitekerezo bizima, ijyanye n’imiyoborere na yo mizima itagira umuntu n’umwe isiga inyuma.”
Yavuze ko muri poliyiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi, ndetse n’indi mitwe ya politiki yishyize hamwe n’uyu Muryango, bashyira imbere imiyoborere itagira uwo isiga inyuma itandukanye n’imiyobore y’iheezwa n’irondakoko n’irondakarere byari byarimakajwe n’ubutegetsi bubi bwabayeho mbere bukoreka Igihugu.
Ati “Ubukene, ubujiji, indwara; ibyo byajyanye na bariya bagiye…abari barangije igihugu na mbere hose imyaka myinshi, abo bajyanye nabyo, twe turi bashya.”
Yagarutse ku gihango aka Karere ka Gicumbi gafitanye n’Ingabo za RPA zahoze ari iz’Umuryango FPR-Inkotanyi, yari ayoboye, aho yari afite icyicaro aha ku Mulindi.
Ati “Nubwo mfite icyaha kuba ntaheruka kubasura, hashize iminsi ariko nagarutse nasanze ibyo twasezeranye ubwo mperuka aha, mwarabyujuje, umujyi murawubaka.”
Yizeje ko amajyambere Abanyarwanda bifuza, bari kuyakozaho imitwe y’intoki kubera imbaraga n’imikorere n’ubwenge n’ubumenyi bafite by’umwihariko abakiri bato.
Intare zihora ari intare
Perezida Kagame yongeye kugaruka ku Ntare, avuga ko zihora ari Intare, kandi ko ibyo zikora bigomba kujya imbere, bidashobora gusubira inyuma.
Ati “Ntabwo uyu munsi uzibona cyangwa ari intare, ngo ejo uzazibone zabaye impyisi, ni yo mpamvu mbabwira ko ibyo twasezeranye nasanze mwarabikoze uko twabyumvikanye.”
Nyuma yo gutora tariki 15 Nyakanga 2024, yizeje Abanyagicumbi kuzaza bakongera bagatarama nk’uko byasabwe n’umwe mu Banyagicumbi wagaragaje ibyiza byagezweho kubera imiyoborere ya FPR-inkotanyi Ati “Igihango mwavuze dufitanye kiracyari cya kindi.”
Umukandida wa FPR-Inkotany, Paul Kagame yavuze ko ubwo ubushake buhari ndetse n’imiyoborere ikaba ihagaze neza, ntacyo Abanyarwanda batazageraho mu byo bifuza kuzageraho mu bihe biri imbere.
RADIOTV10