Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ndimbati yaburanye mu mizi avuga ko uwo ashinjwa gusambanya babikoze yujuje ubukure

radiotv10by radiotv10
13/09/2022
in MU RWANDA
2
Ndimbati yaburanye mu mizi avuga ko uwo ashinjwa gusambanya babikoze yujuje ubukure
Share on FacebookShare on Twitter
  • Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 25

Umukinnyi wa Film Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka ‘Ndimbati’, yaburanye mu mizi, abwira Urukiko ko adahakana ko yaryamanye n’uwo ashinjwa gusambanya, ariko ko yari yujuje imyaka y’ubukure.

Uru rubanza rwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri, rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure; Ndimbati yari aho afungiye kuri Gereza mu gihe Inteko y’Urukiko yari ku cyicaro cyarwo ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo busobanurire Urukiko ibyaha burega Ndimbati, buvuga ko aregwa icyaha cyo kunywesha umwana inzoga ndetse n’icyo gusambanya umwana utazuza imyaka y’ubukure.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ku wa 24 Ukuboza 2019, Ndimbati yaje guhura na Kabahizi Fridaus wamusabaga kumwinjiza mu mwuga wo gukina film, akaza afite inzoga izwi nk’Amarula akamubeshya ko ari amata, ubundi akayinywa agasinda, akabona kumusambanya.

Umushinjacyaha yavuze ko uyu mukobwa yavutse muri Kamena 2002 bikaba bigaragara ko icyo gihe baryamaniyeho yari ataruzuza imyaka y’ubukure.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge guhamya Ndimbati ibyaha akurikiranyweho, rukamukatira gufungwa imyaka 25 nkuko biteganywa n’itegeko.

Ndimbati ubwo yisobanuraga, yongeye kuvuga ko yakorewe akambane, mu rwego rwo gushaka indonke kuko Kabahizi yagiwe mu matwi n’abantu bakamushuka ngo amwake Miliyoni 5 Frw, akanamukodeshereza inzu y’ibihumbi 300 Frw.

Yongeye kugaruka ku munyamakuru wakoresheje ikiganiro Kabahizi, akaza kumuhamagara amusaba miliyoni 2 Frw ndetse akamubwira ko natazimuha, amushyira hanze.

Uyu mukinnyi wa film yavuze ko itariki ya 24 Ukuboza 2019 ivugwa ko yaryamaniyeho na Kabahizi, atari ari mu Mujyi wa Kigali ahubwo ko baryamanye ku wa 02 Mutarama 2020.

Ndimbati yavuze ko umukobwa babyaranye atari umwana kuko n’itariki yavukiyeho ari ku ya 01 Mutarama 2002.

Umunyamategeko wunganira uregwa, yavuze ko itariki y’amavuko ya Kabahizi yahinduwe mu rwego rwo gushaka kumushyirishamo kuko hari habuze ibimenyetso bihagije.

Uyu munyamategeko wanagarutse ku cyaha cyo gusindisha umwana, yavuze ko nta bimenyetso byagitangiwe bityo ko kidakwiye guhabwa agaciro, avuga ko n’igihano yasabiwe cy’igifungo cy’imyaka 25 batakwirirwa bagira icyo bakivugaho kuko ibyo ashinjwa bitatangiwe ibimenyetso.

Muri uru rubanza kandi hajemo abaregera indishyi aho umuryango wa Kabahizi Fridaus wasabye ko Ndimbati nahamwa n’ibyaha yazatanga indishyi ya Miliyoni 30 Frw.

Urubanza rwo mu mizi ruregwamo uyu mukinnyi wa film rwahise rupfundikirwa, rukazasomwa tariki 29 Nzeri 2022.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Frank says:
    3 years ago

    KBS leta nibikurikirane imenye abari mukuri

    Reply
    • imuragire Jado max says:
      3 years ago

      Njye kurubare rwanjye sinakwinjira muri Leta arko ikigaragara cyo ndimbati arahamwa nicyaha arko nibakurikirane barebe abari mukuri

      Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 3 =

Previous Post

Kicukiro: Urupfu rw’amayobera rw’umugabo wajyanye n’umukobwa kwinezeza muri ‘Lodge’ akaza kumusigamo

Next Post

Umwana wavukiye mu cyaro abaye Perezida wa Kenya!- Ruto amaze kurahira

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umwana wavukiye mu cyaro abaye Perezida wa Kenya!- Ruto amaze kurahira

Umwana wavukiye mu cyaro abaye Perezida wa Kenya!- Ruto amaze kurahira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.