Ndimbati yaburanye mu mizi avuga ko uwo ashinjwa gusambanya babikoze yujuje ubukure

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp
  • Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 25

Umukinnyi wa Film Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka ‘Ndimbati’, yaburanye mu mizi, abwira Urukiko ko adahakana ko yaryamanye n’uwo ashinjwa gusambanya, ariko ko yari yujuje imyaka y’ubukure.

Uru rubanza rwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri, rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure; Ndimbati yari aho afungiye kuri Gereza mu gihe Inteko y’Urukiko yari ku cyicaro cyarwo ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Izindi Nkuru

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo busobanurire Urukiko ibyaha burega Ndimbati, buvuga ko aregwa icyaha cyo kunywesha umwana inzoga ndetse n’icyo gusambanya umwana utazuza imyaka y’ubukure.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ku wa 24 Ukuboza 2019, Ndimbati yaje guhura na Kabahizi Fridaus wamusabaga kumwinjiza mu mwuga wo gukina film, akaza afite inzoga izwi nk’Amarula akamubeshya ko ari amata, ubundi akayinywa agasinda, akabona kumusambanya.

Umushinjacyaha yavuze ko uyu mukobwa yavutse muri Kamena 2002 bikaba bigaragara ko icyo gihe baryamaniyeho yari ataruzuza imyaka y’ubukure.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge guhamya Ndimbati ibyaha akurikiranyweho, rukamukatira gufungwa imyaka 25 nkuko biteganywa n’itegeko.

Ndimbati ubwo yisobanuraga, yongeye kuvuga ko yakorewe akambane, mu rwego rwo gushaka indonke kuko Kabahizi yagiwe mu matwi n’abantu bakamushuka ngo amwake Miliyoni 5 Frw, akanamukodeshereza inzu y’ibihumbi 300 Frw.

Yongeye kugaruka ku munyamakuru wakoresheje ikiganiro Kabahizi, akaza kumuhamagara amusaba miliyoni 2 Frw ndetse akamubwira ko natazimuha, amushyira hanze.

Uyu mukinnyi wa film yavuze ko itariki ya 24 Ukuboza 2019 ivugwa ko yaryamaniyeho na Kabahizi, atari ari mu Mujyi wa Kigali ahubwo ko baryamanye ku wa 02 Mutarama 2020.

Ndimbati yavuze ko umukobwa babyaranye atari umwana kuko n’itariki yavukiyeho ari ku ya 01 Mutarama 2002.

Umunyamategeko wunganira uregwa, yavuze ko itariki y’amavuko ya Kabahizi yahinduwe mu rwego rwo gushaka kumushyirishamo kuko hari habuze ibimenyetso bihagije.

Uyu munyamategeko wanagarutse ku cyaha cyo gusindisha umwana, yavuze ko nta bimenyetso byagitangiwe bityo ko kidakwiye guhabwa agaciro, avuga ko n’igihano yasabiwe cy’igifungo cy’imyaka 25 batakwirirwa bagira icyo bakivugaho kuko ibyo ashinjwa bitatangiwe ibimenyetso.

Muri uru rubanza kandi hajemo abaregera indishyi aho umuryango wa Kabahizi Fridaus wasabye ko Ndimbati nahamwa n’ibyaha yazatanga indishyi ya Miliyoni 30 Frw.

Urubanza rwo mu mizi ruregwamo uyu mukinnyi wa film rwahise rupfundikirwa, rukazasomwa tariki 29 Nzeri 2022.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Frank says:

    KBS leta nibikurikirane imenye abari mukuri

    • imuragire Jado max says:

      Njye kurubare rwanjye sinakwinjira muri Leta arko ikigaragara cyo ndimbati arahamwa nicyaha arko nibakurikirane barebe abari mukuri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru