Umwana wavukiye mu cyaro abaye Perezida wa Kenya!- Ruto amaze kurahira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp
  • Ati “Kuba mpagaze aha ni gihamya ko mu Ijuru hari Imana.”

Perezida William Ruto warahiriye kuyobora Kenya, yavuze ko kuba yarakuriye mu buzima buciriritse akaba ageze kuri uru rwego rwo kuyobora Igihugu, bigaragaza imbaraga z’Imana ndetse n’icyizere cyuko ntacyo umuntu atageraho agiharaniye.

Yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022 ubwo yari amaze kurahirira kuyobora Kenya mu muhango witabiriwe n’abakuru b’Ibihugu binyuranye barimo abo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bose barimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Izindi Nkuru

Mu ijambo rye, Perezida William Ruto yatangiye ashimira Abanyakenya ku cyizere bamugiriye bakamutorera kubayobora muri manda y’imyaka itanu.

Ati “Uyu munsi, ni umunsi utagereranywa. Mu buntu bw’Imana turashyize tubigezeho. Munyemerere mvuge ko guhagarara aha uyu munsi, ni gihamya ko hari Imana mu Ijuru ikindi kandi uyu munsi ndagira ngo nshimire Imana kuko umuhungu w’umunyacyaro yamaze kuba Perezida wa Kenya.”

William Ruto wakuriye mu buzima bushaririye, usanzwe ari n’umukristu ukomeye, yaboneyeho gushimira umuryango we kuba waramusengeye we ndetse n’abo bafatanyije muri ibi bikorwa byo kurahira.

Yavuze kandi ko ashimira buri wese wamubaye inyuma muri ibi bihe byose ati “Benshi banyuze mu bihe bigoye kuko bemeye kugendana nanjye, ndashaka kubabwira ngo mwarakoze cyane.”

Yaboneyeho kandi gushimira abakuru b’Ibihugu bo muri aka karere baje kwifatanya n’Abanyakenya muri uyu muhango w’irahira rye.

Perezida Paul Kagame witabiriye irahira rya William Ruto, nyuma y’uyu muhango, yanyujije ubutumwa kuri Twitter, avuga ko yishimiye kwifatanya n’Abanyakenya muri ibi birori.

Umukuru w’u Rwanda waraye anabonanye na William Ruto ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ubwo yari ageze i Nairobi, yagize ati “Ni iby’agacuro kwifatanya n’Abanyakenya n’abandi bayobozi mu birori by’irahira n’ihererekanya-butegetsi by’Umuvandimwe wanjye William Ruto ndetse n’uwo asimbuye Perezida Uhuru Kenyatta.”

Perezida Kagame yasoje ubutumwa bwe ashimira aba bayobozi bombi ndetse n’Abanyakenya ku bwo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro, aboneraho kwizeza ko Ibihugu byombi bizarushaho gutsimbataza umubano usanzwe uri hagati yabyo.

William Ruto yabaye Perezida wa Kenya
Yahererekanyije ububasha na Uhuru Kenyatta
Perezida Kagame yari muri uyu muhango

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru