Abanyarwanda batatu bafungiye mu Burundi bazira ibishyimbo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abantu batatu bivugwa ko ari Abanyarwanda bafungiye mu Burundi nyuma yo gufatwa bashinjwa ibirimo kugura ibishyimbo mu buryo butemewe bakabyambutsa babijyana mu Rwanda.

Ifatwa ry’aba Banyarwanda, ryemejwe na Polisi y’u Burundi, yavuze ko bafashwe mu ijoro cyo ku Cyumweru, bafatanwa ibilo 97 by’Ibishyimbo bari baguze n’Abarundi bashaka kubyambutsa mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Amakuru aturuka mu Burundi, avuga ko aba Banyarwanda babanje guhita bafungirwa ku kasho ya Polisi ya Komini ya Kabarore nyuma bakaza kujyanwa ku rwego rw’Intara ya Kayanza, naho ibishyimbo bafatanywe bigahita bishyikirizwa ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze muri iyi Komini.

Berchimas Nsaguye uyobora Intara ya Kayanza, yavuze ko aba Banyarwanda baguraga biriya bishyimbo mu buryo butemewe n’amategeko ndetse ko baje mu Burundi mu buryo butemewe.

Yavuze ko ibyo bishyimbo baguraga n’abahinzi b’i Burundi, babyambutsaga bakabijyana mu Rwanda na bwo mu buryo budakurikije amategeko.

Berchimas yavuze ko inzego zishinzwe iperereza ziri kurikora kuri aba aba bantu, byagaragara ko batari bari mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bakazashyikirizwa ubuyobozi bw’u Rwanda.

U Rwanda n’u Burundi bimaze imyaka irindwi bitagendererana nkuko byari bisanzwe kubera ibibazo bifitanye kuva muri 2015, mu gihe abatuye ibi Bihugu byombi bameze nk’abavandimwe kubera byinshi bahuriyeho birimo ururimi n’indi mico ndetse n’ubuhahirane.

Ibi Bihugu biri mu nzira yo kubyutsa umubano wabyo, byagiye bihererekanya abakekwaho ibyaha bagiye bafatirwa ku butaka bwa kimwe muri ibi Bihugu.

Mu kwezi k’Ukwakira 2021, Leta y’u Burundi yashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 bo mu mutwe wa FLN, ujya ugaba ibitero mu Rwanda uturutse mu mashyamba yo mu Burundi yegereye u Rwanda.

Muri Gashyantare uyu mwaka wa 2022, u Burundi bwashyikirije u Rwanda inka eshatu zari zibwe mu Murenge wa Busanze mu Karere ka Nyaruguru zikajyanwa muri iki Gihugu cy’igituranyi giherereye mu majyepfo y’u Rwanda.

Muri Kanama umwaka ushize, u Rwanda na rwo rwashyikirije u Burundi abantu babiri bari bakurikiranyweho kwiba amafaranga umucuruzi w’i Bujumbura, bakaza gufatirwa mu Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru