Icyobo kiri ku mupaka w’u Rwanda na DRC cyahitanye umukorodoniye aba uwa gatatu ukiguyemo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Icyobo kiri ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo giherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, cyasanzwemo umuntu wapfuye, aba uwa gatatu ukiguyemo.

Uyu muntu wasanzwe muri iki cyobo yapfuye, asanzwe akora akazi ko kudoda inkweto [abazi nka Korodoniye], akaba yitwa Musabyumugisha Jumapili.

Izindi Nkuru

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022 ubwo abaturage basangaga uyu nyakwigendera muri iki cyobo giherereye mu Mudugudu wa Gasutamo mu Kagari ka Mbugangari.

Amakuru yamenyekanye, avuga ko uyu nyakwigendera wapfuye afite imyaka 43, akaba akomoka mu Murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro. Yari amaze imyaka 10 ashakishiriza imibereho mu Karere ka Rubavu.

Umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma ubundi ugashyikirizwa umuryango we kugira umushyingure.

Iki cyobo kimaze umwaka hano, cyacukuwe bivugwa ko ari icyo gufata amazi aturuka mu bice binyuranye byo muri aka gace ariko abagicukuye baza kugisiga kirangaye kitanarangiye.

Abaturiye iki cyobo bakunze kugaragaza kenshi ko giteye impungenge, bagasaba ko niba icyo cyagenewe gukora kitakibaye gikwiye gusibwa.

Umwe yabwiye RADIOTV10 ko batumva impamvu ubuyobozi bukomeje kubima amatwi ku mpungenge batahwemye kugaragaza kubera iki cyobo.

Umwe yagize ati Ubuyobozi bwacukuye iki cyobo, nyuma bugisiga kirangaye kituzuye. Niba cyarabananiye nibagisibe kitazatumaraho abantu.”

Iki cyobo kimaze kugwamo abantu batatu, barimo babiri bahasize ubuzima mu gihe undi umwe yajyanywe kwa muganga akavurwa agakira.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru