Netflix yahagurukiye abantu baha abandi ‘Password’ za konti zabo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’urubuga rwa Netflix bwahagurukiye abasanzwe bafite konti kuri uru rubuga basangiza abandi ijambo ry’ibanga [Password] kugira ngo na bo babashe kureba film, bubashyiriraho ibihano.

Bamwe mu bakunda film bakunze gusaba abafite konti kuri Netflix ijambo ry’ibanga kugira ngo babashe kureba film kuri uru rubuga rucuruza film.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, Netflix yasohoye itangazo yihanangiriza abakora ubu buriganya bwo gusangiza abandi ijambo ry’ibanga, inatangaza ko uzajya abifatirwamo azajya acibwa ama-Poung ari hagati y’ 2 n’ 2,70 y’inyongera ku kwezi.

Ibi bihano byatangiye gushyirwa mu bikorwa mu kwezi gushize mu Bihugu nka Chile, Costa Rica na Peru.

Muri iri tangazo rya Netflix, itangaza ko ibi bizakomereza mu Bihugu binyuranye birimo Leta Zunze Ubumwe za America.

Umuyobozi mukuru wa Netflix, Greg Peters yagize ati Mu buryo bwitondewe tumaze imyaka ibiri tubikoraho, mu gihe cyumwaka ushize, twatangiye igerageza none ubu twashyizeho ingamba tugiye gutangira gufata.

Yakomeje agira ati Ibi twatangiye kubikoraho mu igerageza mu Bihugu binini ariko bizafata igiye kugira ngo bitangire bikorwe nahandi.

Netflix ubu yashyizeho ko umuntu uzajya afunguza konti kuri uru rubuga azajya abasha guha utundi dukonti duto (sub accounts) tw’abantu babiri gusa mu gihe babaga bagera muri bane.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru