Ikiraro gihuza Muhanga na Gakenke cyongeye kwangirika nyuma y’iminsi micye gitashywe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikiraro cya Gahira gihuza Akarere ka Muhanga n’aka Gakenke cyari cyatashywe tariki 14 Mata 2022, cyongeye kwangirika mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mata kubera imvura nyinshi.

Ni amakuru yababaje abasanzwe bakoresha iki kiraro nk’uko babwiye RADIOTV10,  bavuze ko bababajwe no kubyukira kuri iyi nkuru ibabaje yo kuba iki kiraro cyangiritse hadaciye kabiri gisanwe ndetse bongeye kugikoresha.

Izindi Nkuru

Aba baturage bo mu Karere ka Muhanga, bavuga ko urujya n’uruza hagati y’Akarere kabo na Gakenke yari yongeye kuba ntamakemwa none iyangirika ry’iki kiraro ribikomye mu nkokora.

Umwe yagize ati “I Gakenke hasanzwe hari abaturage benshi bazinduka baje gukorera muri Muhanda nimugoroba bakongera gutaha, yewe natwe inaha i Muhanga hari benshi bajya gushakira imibereho muri Gakenke, urumva ko kuba cyongeye kwangirika ari inkuru mbi.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mata, iki kiraro cyongeye kwangizwa n’imvura nyinshi yaguye ikuzuza umugezi wa Nyabarongo bigatuma iki kiraro gihengama.

Bizimana Eric, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu yavuze ko igice kinini cyangiritse ari icyo ku ruhande rw’Akarere ka Gakenke.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yavuze ko inzego z’ubuyobozi bw’ibanze ku bufatanye n’inzego z’umutekano bahise bashaka uburyo bakomeza gufasha abaturage kwambuka.

Yavuze ko ubu abashinzwe umutekano wo mu mazi basabwe gukomeza gufasha abaturage kwambuka bakoresheje ubwato.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko abari batsindiye isoko ryo gusana iki kiraro, na bo bari kuganira n’ubuyobozi kugira ngo bashakire hamwe.

Yagize ati ”Dusabye Marine ko bakomeza kwambutsa abaturage, na Engineering Brigade bubatse iki kiraro bose batangiye kudufasha gutanga igisubizo.”

Tariki 14 Mata 2022, iki kiraro gihuza Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, na Ruli muri Gakenke cyari cyatashywe nyuma yo gusanwa dore ko cyari kimaze amezi atatu cyarangiritse.

Ubwo cyatahwaga mu cyumweru gishize
Cyongeye kwangirika

RADIOTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru