Ngoma: Bazaniwe ibagiro ariko kurya inyama byahise biba ihurizo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma hafunguwe ibagiro ry’inyama bamwe bakekaga ko rigiye gutuma babasha kurya inyama ku bwinshi, bamwe mu baturage bavuga ko bahise basezerera iri funguro kubera amabwiriza yumvikanamo amaniniza yaherekeje iri bagiro.

Ni ibagiro rishobora kubaga amatungo menshi mu gihe gito, ku buryo hari abakekaga ko inyama zigiye kuboneka, ariko ngo si ko byagenze.

Izindi Nkuru

Nyuma yo gufungura iri bagiro, abari basanzwe babaga inyama mu bice bitandukanye, basabwe kujya bajya kubagira muri iri bagiro rya Kibungo kugira ngo inyama zabazwe zikonjeshwe.

Umwe mu bacuruzi yabwiye RADIOTV10 ati “Bari kudutegeka kujya kubagira mu ibagiro ry’uwitwa Gatete i Kibungo. Kujyana inka ukayibagirayo ni amafaramga, kuyikurayo ni amafaranga ibihumbi cumi na bibiri, kuyizana bikaba cumi na bitanu kugira ngo igere aho igomba gucururizwa. Veterineri wayibaze ntabwo yayipima keretse uyibagiye i Kibungo.”
Bavuga ko iki cyemezo cyatumye abari basanzwe babagira mu byaro bacika kokereza, no kugurisha za mushikaki abaturage kandi ngo ariho bakuraga ibitunga imiryango.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yabwiye RADIOTV10 ko ari ikibazo bazi ariko ngo bagiye kugisuzuma bakareba uburyo cyashakirwa umuti.
yagize ati “Nanjye nakimenye nko mu minsi ibiri ishize. Turagikurikirana turebe imbogamizi zirimo turebe ko twafatanya kuzikemura.”

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru