Saturday, January 17, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ngoma: Hafashwe icyemezo cyihuse ku hiswe ‘Gabanyifiriti’ hakorerwaga amasengesho

radiotv10by radiotv10
02/09/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ngoma: Hafashwe icyemezo cyihuse ku hiswe ‘Gabanyifiriti’ hakorerwaga amasengesho
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwafunze ubuvumo bwari bwiswe ‘Gabanyifiriti’ buri mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma bwari bwagaragaye ko bukorerwamo amasengesho, aho abantu binjiragamo basesera, ariko abandi bakagira impungenge ko buzabaridukira.

RADIOTV10 yatambukije inkuru muri iki cyumweru, y’ubu buvumo buri mu Kagari ka Gahima mu Murenge wa Kibungo bwajyagamo abaturage bavuga ko bagiye kwiragiza Imana ngo bayigezeho ibyifuzo byabo.

Umunyamakuru wageze kuri ubu buvumo mu masaha y’umugoroba, yasanze hari abaturage bari kubwinjiramo basesera, bagiye gusenga, aho bamwe bavugaga ko bahaboneye ibitangaza bidasanzwe.

Gusa Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yari yasabye aba baturage guhagarika aya masengesho bakorera mu buvumo, kuko ahakorerwa amasengesho hasanzwe hazwi.

Yari yagize ati “Abantu bagomba gusengera mu nsengero zubatse zizwi zifite ibyangombwa byo gukora. Umuntu rero wo kujya mu mwobo kandi twarabibabujije kuva cyera hashize igihe. Nibabyirinde kuko bishobora kubateza impanuka iyo ariyo yose.”

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yasubiye kuri ubu buvumo asanga imyobo yakoreshwaga n’aba baturage binjiramo, yarafunzwe, ndetse n’ibihuru bikingagamo, byaratemwe.

Bamwe mu baturage bishimiye iki cyemezo cyo gufunga ubu buvumo kuko bari bafite impungenge ko hazagwa abantu.

Umwe yagize ati “Kuko hariya hantu hashobora kuba hateza impanuka, ariko kuhafunga ni byo bisubizo.”

Aba baturage bavuga ko hasanzwe hariho insengero, bityo ko ari zo zikwiye gukoreshwa mu kwegerana n’Imana no guterana.

Undi ati “Kujya hariya rero ukicaramo ngo ugiye gusenga, sibyo. Aho wasengera hose Imana yakumva, ariko hariya wabonaga bibangamye.”

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 1 =

Previous Post

Ubutumwa bukomeye bwa Gen Kabarebe kuri RDF ubwo yasezerwagaho

Next Post

Afurika yungutse Abasirikari b’indorerezi mu butumwa bw’amahoro

Related Posts

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

by radiotv10
17/01/2026
0

Rwanda today stands as a peaceful, united, and hopeful nation. For many young people, especially Gen Z, this peace feels...

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko mu murima uri hafi y’Ishuri ryo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, habonetse...

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

by radiotv10
16/01/2026
0

Umuti wa Lenacapavir ushobora gufasha umuntu wawutewe kutandura Virusi itera SIDA mu gihe cy’amezi atandatu, uzatangira gutangwa mu Rwanda muri...

IZIHERUKA

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)
MU RWANDA

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Afurika yungutse Abasirikari b’indorerezi mu butumwa bw’amahoro

Afurika yungutse Abasirikari b’indorerezi mu butumwa bw’amahoro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.