Ngoma: Usanzwe ari umuyobozi yacaniriye amazi amaze kwatura ayamena ku mugabo we

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi w’Umudugudu wo mu Kagari kamwe ko mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma, yashyuhije amazi amaze kubira ayamena ku mugabo ngo kuko na we amaze iminsi amuhohotera.

Uyu mugore w’imyaka 47 y’amavuko usanzwe ari Umuyobozi w’Umudugudu wa Terimbere mu Kagari ka Jarama mu Murenge wa Jarama, yahise atabwa muri yombi n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ubu akaba afungiye kuri station ya Sake.

Izindi Nkuru

Naho umugabo w’uyu mugore wamenweho amazi ashyushye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mutarama 2022 we yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Jabana.

Nsanzuwera Michelle uyobora Umurenge wa Jarama yatangaje ko uyu mugore wamennye amazi ashyushye ku mugabo we, yamusanze aho yari aryamye mu cyumba agahita ayamusukaho agahita yangirika mu gatuza no ku maboko.

Uyu muyoboz avuga ko uyu mugore usanzwe ari umuyobozi akimara gufatwa yatangaje ko ibi yabikoze kuko umugabo we na we amaze iminsi amukubita ubwo yabaga atashye yasinze.

Ati “Umugore rero ngo yabikoze ashaka kwihimura nubwo ngo umwanzi satani ariwe wamushutse.”

Uyu muyobozi asaba abaturage kwirinda intonganya zo mu rugo kandi ko mu gihe bagize amakimbirane bakwiye guhita bitabaza inzego zikabafasha kuyashakira umuti.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru