Ngororero: Abanyeshuri bari bakatiwe imyaka 5 bikavugisha benshi bagabanyirijwe ibihano bahita barekurwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abanyeshuri batandatu bari bakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw kuri buri umwe, kubera kwangiza ibikoresho by’ishuri bigagamo ubwo bishimiraga ko barangije ayisumbuye, bagabanyirijwe igihano bahita barekurwa kuko igihe bakatiwe bari bakimaze bafunze.

Aba banyeshuri bigaga mu ishuri rya ESCOM Rucano ryo mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, tariki 30 Ukuboza 2022 bari barakatiwe iki gifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni 5 Frw kuri buri umwe ariko bahita bajurira.

Izindi Nkuru

Ni ibihano byari byavuzweho byinshi na bamwe barimo ababyeyi b’aba bana ndetse n’abahanga mu burezi bavugaga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Gatumba rwari rwihanukiriye.

Bamwe mu basesenguzi banavugaga ko iki gihano kitari gihawe bariya bana gusa ahubwo ko cyari gihawe n’ababyeyi babo kuko barushye babishyurira amashuri none bakaba bagiye no kubishyurira ariya mafaranga bari baciwe.

Aba basore bahamijwe icyaha cyo gusenya inyubamo utari nyirayo no kwangiza ikintu cy’undi, mu bikorwa bakoze tariki 29 Nyakanga 2021 ubwo bishimiraga ko barangije ayisumbuye, bakangiza ibikoresho by’ishuri birimo ibitanda ndetse n’inzugi.

Kuri uyu wa Mbere tariki 07 Werurwe 2022, basomewe umwanzuro ku bujurire bwabo, bagabanyirizwa ibihano, bamwe bakatirwa amezi atanu, abandi bakatirwa amezi ane mu gihe bari bamaze muri gereza amezi agera mu munani. Bivuze ko bahita barekurwa.

Umukazi Marie Chantal, umwe mu babyeyi b’umwe muri aba bana, avuga ko batari bazi icyari cyabaye cyari cyatumye Urukiko rwaburanishije urubanza rwa mbere, rwari rwafashe kiriya cyemezo kihanukiriye kuko kidahwanye n’ibyaha byakozwe na bariya bana.

Yagize ati “Ntituzi uko byari byagenze ngo bahanwe bihanukiriye kuko icyaha bakoze kitari kijyanye n’ibihano bari bahawe.”

Uyu mubyeyi avuga ko umwana we agiye gukomeza amashuri kandi akaba atazabarwaho ubusembwa bw’icyaha yakoze kuko atahawe igihano cy’igifungo kirengeje amezi atandatu (6).

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru