Nta cyumweru kirashira undi Mujenerali w’Umurusiya yiciwe muri Ukraine

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubutasi bw’Igisirikare cya Ukraine bwigambye ko bwivuganye Maj Gen Vitaly Gerasimov ubaye Umujenerali wa Kabiri w’Umurusiya uguye muri Ukraine mu gihe kitageze ku cyumweru kimwe.

Ubutasi bw’Igisirikare cya Ukraine ndetse n’abandi bayobozi bakomeye muri iki Gihugu bemeje amakuru y’iyicwa rya Maj Gen Vitaly Gerasimov wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu itsinda rya 41 ry’ingabo z’u Burusiya ziri kurwana intambara muri Ukraine.

Izindi Nkuru

Maj Gen Vitaly Gerasimov yiciwe mu mujyi wa Kharkiv uri mu Burasirazuba bwa Ukraine, aho bivugwa ko yicanywe n’abandi basirikare bo ku rwego rwa Ofisiye bakuru.

Minisiteri y’Ingabo ya Ukraine yashyize hanze amajwi y’ikiganiro cy’abayobozi mu butasi bw’Igisirikare cy’u Burusiya baganiraga ku rupfu rw’uyu Mujenerali, bavuga ko iyicwa rye ryaturutse ku kuba itumanaho ryabo ritari gukora neza muri Ukraine.

Maj Gen Vitaly Gerasimov yari umwe mu basirikare bakomeye mu Burusiya akaba yararwanye intambara ya Chechen yabaye hagati ya Kanama 1999 na Mata 2000.

Uyu wari umwe mu basirikare bakuru mu Burusiya, kandi yanarwanye intambara iheruka yo kubohoza Crimea akaba yaranabiherewe umudali w’ishimwe.

Maj Gen Vitaly Gerasimov abaye Umujenerali wa kabiri wiciwe mu Ntambara Igihugu cye cyashoje muri Ukraine nyuma ya Major General Andrei Sukhovetsky wishwe arashwe na mudahusa.

Amakuru aturuka muri Ukraine avuga ko ko uku gutakaza abasirikare bakomeye ba perezida Putin, kuri kuba nyuma y’uko abasirikare b’u Burusiya bari kurwana iyi ntambara bakomeje gucika intege kubera gukomeza umutsi kw’Abanya-Ukraine n’Igisirikare cyabo.

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskiy, yavuze ko iyi ntambara yashojwe n’u Burusiya isa nk’inzozi mbi kuri bwo kubera uburyo Igihugu cye gikomeje guhangana.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru