AMAKURU MASHYA: Gen Muhoozi yatangaje ko yasezeye mu Gisirikare

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko yasezeye mu Gisirikare cya Uganda yari abereye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yabitangaje mu butumwa yatambukije kuri Twitter ye, kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Werurwe 2022.

Izindi Nkuru

Muri ubu butumwa, Lt Gen Muhoozi, yavuze ko “nyuma y’imyaka 28 ndi mu Gisirikare ntagereranywa, Igisirikare cya mbere ku Isi, nishimiye kumenyesha isezera ryanjye.”

Yakomeje avuga ko mu gihe yari mu Gisirikare we na bagenzi be bageze kuri byinshi. Ati “Ngomba urukundo n’icyubahiro abo bagabo n’abagore bose kubera kugera kuri ibyo byiza ku bwa Uganda.”

Muri Kamena umwaka ushize wa 2021, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yari yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo Zirwanira ku Butaka avuye ku mwanya wo kuyobora umutwe w’ingabo zidasanzwe (special force).

Atangaje ibyo gusezera mu Gisirikare hamaze iminsi hari inkuru zishyushye muri Uganda ko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba azasimbura se Museveni ku butegetsi ndetse ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ataha azaba muri 2026.

Mu Bihugu byinshi, Amategeko Nshinga yabyo ateganya ko ubutegetsi bugomba kuba buri mu maboko y’abasivile.

Ibi byanatumye benshi mu bahoze ari abasirikare bakomeye biganjemo abo ku Mugabane wa Afurika, bagiye babanza kuba abasivile kugira ngo bagere ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri iri sezera rye, bahise bavuga ko azavamo Perezida mwiza ubwo azaba asimbuye se, ndetse abandi bamushimira kuba yarakoreye Igihugu cye mu gihe hari n’abandi batahise babyemera bitewe no kuba akunze gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane, bagakeka ko ari kwiganirira.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru