Ngororero: Abaturage ntibemeranya na meya uhakana ko batazonzwe n’inzara

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hashize umwaka hari abaturage mu karere ka Ngorero batujwe mu mudugudu w’abatishoboye mu kagali ka Nyange umurerenge wa Ngororero .

Aba baturage baganira n’umunyamakuru wa RADIOTV10 bamubwiye ko inzara ibamereye nabi kuko batagira aho bakura icyo gufungura ,dore ko bagaragaza ko ntabutaka cg ibikorwa byabafasha mu mibereho bafite. Bakabishingiraho bavuga ko bakeneye ubutabazi.

Izindi Nkuru

Umwe muribo witwa Nyirahabimana Sipera avuga ko bishimira ko bahawe inzu, gusa ngo inzara ibamereye nabi.

Nyirabiza Beransira twasanze amaze n’iminsi arwaye avuga ko noneho byahumiye ku mirari kuko atakibasha no kwicira inshuro.

Yagize ati” Nk’ubu maze iminsi ndwaye kuko maze nk’ibyumweru nka bitatu ndwaye ntava mu nzu mbereye aho(ntacyo ndya) meze gutya”

Uyu mubyeyi avuga ko adaheruka kurya kuko n’umuturanyi uherutse kumuha amafaranga yo kugura ibijumba yabirumangiye aho, kuko nta mboga zo kubirisha yari afite.

Ubwo twabazaga uyuNyirabiza niba abaturanyi be ntacyo bamufasha, yasubizanije agahinda (yimyoza) avuga ko bamufasha rimwe na rimwe ariko bidashoboka ko bahora bamwishingira.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero NDAYAMBAJE Godefroid  yabwiye Radio10 na Tv10 ko nta nzara iri muri   Ngororero ku buryo umuturage yabura ibyo kurya, akavuga ko haba harabayeho amakosa mu mudugu gusa avuga ko bagiye kubikurikirana.

Yagize ati” Nkuko mwabibonye muri Ngororero ntabwo turi mu bihe by’inzara ku buryo ibyo kurya byabura, ariko iyo bibayeho umuturage akaba adashobora kubona ibyo kurya uruhare rw’abaturanyi be narwo ruba ari ngombwa mu kumenya uko mugenzi wabo yaramutse’’

NDAYAMBAJE Godefroid   avuga ko iki kibazo bagiye kugikurikirana gusa akanemeza ko ubusanzwe akarere kaba karagize inkunga kohereza ku mirenge iba igomba kwita kuri ku bantu bafite ibibabzo nk’ibyo.

Abatuye muri uyu mudugudu wa  Nyange bamwe bamazeyo umwaka umwe abandi bamaze amezi 6 kuko bahatujwe mu byiciro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru