USA: Perezida Biden yagiriye uruzinduko rwe rwa mbere ku mugabane w’u Burayi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yagiriye uruzinduko rwe rwa mbere ku mugabane w’u Burayi kuva yatorerwa kuyobora.

Inkuru ya RFI ivuga ko uru ruzinduko rugamije kwitabira inama z’ibihugu 7 bivuga rikijyana ku isi,umuryango w’ibihugu by’umugabane w’uburayi,mu buryo bwo kunoza imikoranire mbere yo guhura na mugenzi we Vladimir Putini w’uburusiya.

Izindi Nkuru

Perezida Joe Biden yabwiye washington post ko uru rugendo rugamije kuvugurura umubano n’ibihugu baisanzwe bifitanye umubano na USA  mu kwerekana intambwe ya demokarasi ,kureba imbogamizi n’ibibazo biremo n’uburyo bwo kubirenga.

Perezida Biden kandi avuga ko muri uru ruzinduko biga ku kibazo cy’umutekano ku burayi n’ uburusiya bufite uruhare mu mutekano mucye uhora muri Ukraine kandi ngo yizera ko babicyemura bagendeye kundangagaciro za demokarsi ziranga abanyamerika zidashobora gutandukana kandi n’inyungu z’amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru