Abantu batanu bo mu Mirenge ine yo mu Karere ka Ngororero, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba mu mvura yaguye mu buryo butunguranye muri aka Karere ka Ngororero.
Ni inkuru yamenyekanye mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2024, y’abantu batanu bakubiswe n’inkuba kuri uyu munsi, ubwo imvura yaguye kuva mu masaha ya ku manywa ikarinda igeza mu ijoro.
Aba bantu batanu, barimo babiri bo mu Murenge wa Muhanda, mu gihe abandi batatu ari abo mu Mirenge itatu itandukanye, barimo uwo mu wa Sovu, uwo muri Kabaya ndetse n’uwo mu Murenge wa Nyange, aho imirambo yabo yajyanywe mu Bitaro bya Muhororo kugira ngo ikorerwe isuzuma.
Aya makuru kandi yanemejwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe wavuze ko amakuru y’aba bantu bahitanywe n’inkuba yamenyekanye mu ijoro ahagana saa mbiri.
Yavuze ko abaturage bakwiye kuba maso ku biza nk’ibi biza bitunguranye. Ati “Turasaba abaturage kwirinda inkuba nk’ibindi biza kuko twatunguwe n’imvura idasanzwe.”
Uyu Muyobozi avuga ko hashyizweho uburyo bwo gufasha abahuye n’ibiza nk’ibi by’inkuba ndetse n’ibindi byose byaterwa n’imvura yagwa ikagira ibyo yangiza bikagira ingaruka ku baturage.
Ati “Twafashe ingamba zo kwakira amakuru yose ahari, ibibazo babitubwire kuko twiteguye nk’ubuyobozi kubafasha.”
Intara y’Iburengerazuba, ni hamwe mu hantu hakunze kwibasirwa n’inkuba zikubita abaturage, aho abahanga miterere y’Isi bagaragaza ko biterwa n’imiterere y’aka gace.
RADIOTV10