Ngutere amatsiko: Pariki Akagera irarushaho gutera amabengeza uko bwije uko bucyeye (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ibyiza mu Rwanda, ni uburo buhuye, ejobundi twavugaga Ingagi zituye muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu Majyaruguru y’u Rwanda, ariko ntitwibagirwe no mu Burasirazuba bwarwo, ahari Pariki Akagera, ikomeje kwihaza mu byiza biyitatse binatatse urw’Imisozi Igihumbi.

Ibi byiza bya Pariki y’Igihugu Akagera, birahirirwa na buri wese wayigezemo, akirebera inyamaswa ziyirimo, ndetse n’ibimera nk’ibiti by’ubwoko butandukanye, bituma abayisuye basusuruka kubera akayaga gahuhera kabiturukamo.

Izindi Nkuru

Ubuyobozi bw’iyi Pariki na bwo ntibuhwema kuyikumbuza abayigezemo n’abatarayigeramo, bubasogongeza bimwe mu byiza biyirimo, nk’inyamaswa z’ubwoko butandukanye ndetse n’ibindi.

Ubu bwagaragaje ifoto igaragaza imirambi n’imisozi by’iyi Pariki, ndetse n’inyamaswa zitandukanye ziri kuyitembera, zizihiwe nk’iziri mu buturo butekanye.

Ifoto yashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’iyi Pariki, iherekejwe n’ubutumwa buvuga ko “Ikomeje gutera amabengeza, tubikesha imikoranire y’Ikigo African Parks na RDC.”

Ubuyobozi bw’iyi Pariki buvuga ko yari igeze ahabi kubera inyamaswa zari ziri gukendera bitewe na ba rushimusi n’abahigi bajyaga guhiga zimwe mu nyamaswa ziyibamo, bakazirya, ariko hagashyirwaho ingamba zatumye babihagarika, none ubu “ni Pariki ikomeje kuba ubuturo butekanye bw’inyamaswa.”

Iyi pariki ifite Metero kare 433, ibarizwamo inyamaswa zigera mu bihumbi umunani (8 000) z’ubwoko butandukanye, zirimo n’iz’ibanze zikomeye zizwi nka Big 5, nk’Intare, Inzovu, Imbogo, Urusamagwe n’Inkura.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru