Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ni gute umuntu ahanga umurimo wo gucuruza abakobwa akabanza kugira ibyo abakoresha?- P.Kagame yavuze ku bya MissRwanda

radiotv10by radiotv10
30/04/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ni gute umuntu ahanga umurimo wo gucuruza abakobwa akabanza kugira ibyo abakoresha?- P.Kagame yavuze ku bya MissRwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yagarutse ku kibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kimaze iminsi kivugwa ko kiba mu irushanwa rya Miss Rwanda, avuga ko bitumvikana kuba umuntu yashinga kompanyi idafite abayigenga n’amategeko igenderaho agamije gucuruza abakobwa kandi na we akabanza kubakorera ihohoterwa.

Perezida Paul Kagame yabivuze mu Nama Nkuru y’Umuryango wa RPF-Inkotanyi yateranye kuri uyu wa Gatandatu aho yagarutse ku bibazo bicyugarije umuryango nyarwanda.

Umukuru w’u Rwanda akaba na Chairman wa RPF-Inkotanyi, yagarutse ku kibazo kimaze iminsi kivugwa cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe binyuranye.

Mu ntangiro z’iki cyumweru turu gusoza, nib wo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura irushanwa rya Miss Rwanda aho akurikiranyweho gukorera ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina abitabiriye iri rushanwa mu bihe binyuranye.

Perezida Paul Kagame yavuze ko bitumvikana kuba umuntu ashinga iyi kompanyi “irebe uburanga bw’abantu hakazavamo ihohoterwa, cyatangiye gute? Ntikigira amategeko, ntikigira abagikurikirana?”

Umukuru w’u Rwanda wanengaga uburyo iyi kompanyi yakoraga ibi bikorwa byose birimo n’ibyo guhotera abantu ariko ntibikurikiranwe, yanenze uyu wayishinze ukekwaho ibi byaha.

Ati “ariko umuntu yihangiye umurimo ashyiraho abakobwa akabashukisha utuntu mbere y’uko abacuruza akabanza we ubwe akabakoresha ibyo abakoresha.”

Yakomye urusyo akoma n’ingasire, ati “Abo bana bacu na bo bakwiye kugira imico yo kubyanga bakaba babyirinda bakagira n’abo babibwira nk’uko nubundi uyu yamenyekanye kuko mu bantu cumi na bangahe bakorewe ihohoterwa havuyemo umwe arabyanga ariko ndetse yakwanga bakamureba igitsure bakamubwira ko bashobora kumuhana bakamwima ibyo yari akwiye kuba abona.”

Perezida Kagame yavuze ko kandi iki kibazo kiri no mu bigo bya Leta nka za Minisiteri cyo kuzamura abantu mu ntera kuko babanje gukoreshwa izo ngeso mbi, avuga ko ibi bidakwiye kuba mu Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 15 =

Previous Post

Kigali: Amacupa 247 ya mukorogo yafatanywe abacuruzi babiri barimo uwari warabifungiwe

Next Post

Umutoza wa Mukuru yakuyemo ake karenge nyuma y’ameze 4 atangiye akazi

Related Posts

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko y’Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

IZIHERUKA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire
MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umutoza wa Mukuru yakuyemo ake karenge nyuma y’ameze 4 atangiye akazi

Umutoza wa Mukuru yakuyemo ake karenge nyuma y’ameze 4 atangiye akazi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.