Perezida Paul Kagame yagarutse ku kibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kimaze iminsi kivugwa ko kiba mu irushanwa rya Miss Rwanda, avuga ko bitumvikana kuba umuntu yashinga kompanyi idafite abayigenga n’amategeko igenderaho agamije gucuruza abakobwa kandi na we akabanza kubakorera ihohoterwa.
Perezida Paul Kagame yabivuze mu Nama Nkuru y’Umuryango wa RPF-Inkotanyi yateranye kuri uyu wa Gatandatu aho yagarutse ku bibazo bicyugarije umuryango nyarwanda.
Umukuru w’u Rwanda akaba na Chairman wa RPF-Inkotanyi, yagarutse ku kibazo kimaze iminsi kivugwa cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe binyuranye.
Mu ntangiro z’iki cyumweru turu gusoza, nib wo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura irushanwa rya Miss Rwanda aho akurikiranyweho gukorera ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina abitabiriye iri rushanwa mu bihe binyuranye.
Perezida Paul Kagame yavuze ko bitumvikana kuba umuntu ashinga iyi kompanyi “irebe uburanga bw’abantu hakazavamo ihohoterwa, cyatangiye gute? Ntikigira amategeko, ntikigira abagikurikirana?”
Umukuru w’u Rwanda wanengaga uburyo iyi kompanyi yakoraga ibi bikorwa byose birimo n’ibyo guhotera abantu ariko ntibikurikiranwe, yanenze uyu wayishinze ukekwaho ibi byaha.
Ati “ariko umuntu yihangiye umurimo ashyiraho abakobwa akabashukisha utuntu mbere y’uko abacuruza akabanza we ubwe akabakoresha ibyo abakoresha.”
Yakomye urusyo akoma n’ingasire, ati “Abo bana bacu na bo bakwiye kugira imico yo kubyanga bakaba babyirinda bakagira n’abo babibwira nk’uko nubundi uyu yamenyekanye kuko mu bantu cumi na bangahe bakorewe ihohoterwa havuyemo umwe arabyanga ariko ndetse yakwanga bakamureba igitsure bakamubwira ko bashobora kumuhana bakamwima ibyo yari akwiye kuba abona.”
Perezida Kagame yavuze ko kandi iki kibazo kiri no mu bigo bya Leta nka za Minisiteri cyo kuzamura abantu mu ntera kuko babanje gukoreshwa izo ngeso mbi, avuga ko ibi bidakwiye kuba mu Rwanda.
RADIOTV10