Senateri Evode Uwizeyimana avuga ko kimwe mu bituma bamwe bagwa mu mutego wo gushaka amafaranga mu buryo budasukuye, ari ugusesagura, ku buryo hari n’abadatinya kwaka inguzanyo muri banki kugira ngo bashyingure ababo bitabye Imana cyangwa ngo abagore babo bajye kubyarira muri America.
Me Evode Uwizeyimana yabigarutseho mu kiganiro yatangiye mu Ihuriro rya 15 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri ryabaye mu cyumweru gishize.
Uyu mushingamategeko muri Sena y’u Rwanda wanahoze muri Guverinoma y’u Rwanda akaba ari no muri iri huriro, yagarukaga ku bikomeje gutuma bamwe mu bayobozi bisanga bari gushaka amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yavuze ko muri iki gihe hari ibikorwa bishyirwamo amafaranga bitagombye kuyashyirwamo, ibyo yise ‘Extravagance’ [tugenekereje ni ugutagaguza amafaranga mu bintu bitari ngombwa].
Ati “Ibintu by’iminsi mikuru isigaye mu Rwanda na byo nibaza ko bimwe bitanahahoze cyangwa byanahahoze ariko ugasanga abantu barakabije. Umuntu afata inguzanyo yo gushyingura gute?”
Hon. Evode yakomeje avuga ko ntacyo byaba bitwaye mu gihe umuntu yakwaka inguzanyo nk’iyo ariko kuyishyura bitamugoye.
Ati “Turaza gusanga umuntu afata inguzanyo yo kugira ngo umugore we ajye kubyarira muri America kandi muri Fayisali hari ababyaza. Na byo birashoboka, akabikora kubera ko umugore wa kanaka yagiyeyo, ariko umugore wa kanaka wagiyeyo ntabwo uzi aho yakuye ubushobozi nta n’ubwo uzi niba ubushobozi afite bungana n’ubwawe.”
Senateri yavuze ko bamwe mu bayobozi bashaka kwigereranya na bagenzi babo nyamara hari ababa bamaze igihe bakorera amafaranga cyangwa bafite ahandi bayakura, ku buryo hari bamwe bisanga baguye mu mutego wo gushaka amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bigatuma batangira gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.
RADIOTV10
Comments 2
Kbs urikubajyira inama nziza gusa sibikwiriye sabayobozi gusa nabandi base niko bameze ujyakwaka inguzanyo utazishyura gute sibikwiriye nukwisubiraho
Iyi ndwara see yo kwigereranya twigira uko tutari ko Ari icyorezo mu rwatubyaye,ingero Ni nyinshi.ahubwo habeho ubukangurambaga bigabanyuke