Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ni gute umuntu yaka inguzanyo yo gushyingura?- Evode anenga abasesagura

radiotv10by radiotv10
15/11/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
2
Ni gute umuntu yaka inguzanyo yo gushyingura?- Evode anenga abasesagura
Share on FacebookShare on Twitter

Senateri Evode Uwizeyimana avuga ko kimwe mu bituma bamwe bagwa mu mutego wo gushaka amafaranga mu buryo budasukuye, ari ugusesagura, ku buryo hari n’abadatinya kwaka inguzanyo muri banki kugira ngo bashyingure ababo bitabye Imana cyangwa ngo abagore babo bajye kubyarira muri America.

Me Evode Uwizeyimana yabigarutseho mu kiganiro yatangiye mu Ihuriro rya 15 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri ryabaye mu cyumweru gishize.

Uyu mushingamategeko muri Sena y’u Rwanda wanahoze muri Guverinoma y’u Rwanda akaba ari no muri iri huriro, yagarukaga ku bikomeje gutuma bamwe mu bayobozi bisanga bari gushaka amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yavuze ko muri iki gihe hari ibikorwa bishyirwamo amafaranga bitagombye kuyashyirwamo, ibyo yise ‘Extravagance’ [tugenekereje ni ugutagaguza amafaranga mu bintu bitari ngombwa].

Ati “Ibintu by’iminsi mikuru isigaye mu Rwanda na byo nibaza ko bimwe bitanahahoze cyangwa byanahahoze ariko ugasanga abantu barakabije. Umuntu afata inguzanyo yo gushyingura gute?”

Hon. Evode yakomeje avuga ko ntacyo byaba bitwaye mu gihe umuntu yakwaka inguzanyo nk’iyo ariko kuyishyura bitamugoye.

Ati “Turaza gusanga umuntu afata inguzanyo yo kugira ngo umugore we ajye kubyarira muri America kandi muri Fayisali hari ababyaza. Na byo birashoboka, akabikora kubera ko umugore wa kanaka yagiyeyo, ariko umugore wa kanaka wagiyeyo ntabwo uzi aho yakuye ubushobozi nta n’ubwo uzi niba ubushobozi afite bungana n’ubwawe.”

Senateri yavuze ko bamwe mu bayobozi bashaka kwigereranya na bagenzi babo nyamara hari ababa bamaze igihe bakorera amafaranga cyangwa bafite ahandi bayakura, ku buryo hari bamwe bisanga baguye mu mutego wo gushaka amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bigatuma batangira gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Munyameta Emmanuel says:
    3 years ago

    Kbs urikubajyira inama nziza gusa sibikwiriye sabayobozi gusa nabandi base niko bameze ujyakwaka inguzanyo utazishyura gute sibikwiriye nukwisubiraho

    Reply
  2. Rwacu says:
    3 years ago

    Iyi ndwara see yo kwigereranya twigira uko tutari ko Ari icyorezo mu rwatubyaye,ingero Ni nyinshi.ahubwo habeho ubukangurambaga bigabanyuke

    Reply

Leave a Reply to Rwacu Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two − 1 =

Previous Post

Guverinoma yafashe icyemezo ku musoro w’ubutaka kizashimisha Abanyarwanda

Next Post

Uganda: Abakekwaho kurasa ku modoka y’umujenerali ukomeye basubiye imbere y’Urukiko

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

IZIHERUKA

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse
MU RWANDA

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

21/12/2025
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uganda: Abakekwaho kurasa ku modoka y’umujenerali ukomeye basubiye imbere y’Urukiko

Uganda: Abakekwaho kurasa ku modoka y’umujenerali ukomeye basubiye imbere y’Urukiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.