Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hamwe mu hagomba gucumbikirwa abimukira bazaturuka mu Bwongereza hamaze gutunganywa ubu igisigaye ari uko baza ndetse ko gahunda ihari ari uko bazaza mu gihe cya vuba.
Guverinoma y’u Rwanda yerekanye ahantu hatatu muri hatanu hagomba kuzakirirwa abimukira bazoherezwa n’u Bwongereza nyuma y’uko iki Gihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi kigiranye amasezerano n’u Rwanda.
Hamwe mu hazakirirwa aba bimkira harimo inyubako izwi nka Hope House yahoze icumbikorwamo abanyeshuri barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi batagira imiryango, iherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Uretse iyi Hope House ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 100, Hari kandi hoteli ya Desire Resort na yo iri mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya yo ifite ibyumba 72, hakaba na Hallmark residences, yo ifite ibyumba 102.
Ni inyubako zubatse mu buryo bugezweho, zamaze gushyirwamo ibikorwa remezo byose bizafasha abazazicumbikirwamo kugira ubuzima bwiza aho zose zihuriye kuba zifite ibikoresho byo kuraraho bigezweho, ibyo gukoresha mu masuku ndetse n’iby’itumanaho n’ikoranabuhanga.
Izi nyubako zimwe zifite aho kogera [Piscine] ndetse n’aho gukorera imyitozo ngororamubiri n’indi mikino nk’iy’amaboko.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko ubu haramutse haje abimukira 500, babona aho baba.
Ati “Haje 500 ba mbere, twabakira ariko bazagenda baza mu byiciro ariko nta gutungurana kurimo, bazakubwira bati ‘wenda mu byumweru bibiri cyangwa bitatu biri imbere turohereza abantu 300’, niba hari ahandi hantu tugomba gutegura tuhategure.”
Akomeza agira ati “Mwumve ko igihe icyo ari cyo cyose abantu ba mbere baza, twiteguye kubakira.”
Mukuralinda avuga ko abimukira bazacumbikirwa muri za Hoteli, bazacungwa nk’uko abandi bantu bacumbitse muri hoteli bacungwa.
Ati “Bazabacunga nk’uko basanzwe bacunga abantu bacumbitsemo, ntabwo abantu baje muri Gereza, ntabwo abantu baje gufungwa, bazaba binyagambura, bazaba bidegembya. Urabyumva ariko nawe uri umunyamahanga ukagera ahantu ntabwo uzidegembya utarahamenyera, ariko namara kuhamenyera akavuga ati ‘iyi weekend ndajya i Rubavu, indi ndajya kuri Muhazi, ndajya gusura Akagera ndajya gusura Ingagi, ’ntawe uzamubuza niba afite uburyo.”
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagarutse kuri iyi gahunda yo kubungabunga ubuzima bw’abikumukira yashyizweho umukono n’u Rwanda n’u Bwongereza mu kwezi gushize ariko ikomeje kugarukwaho na bamwe bayinenga.
Dr Ngirente yavuze ko ubusanzwe kwakira abantu nk’aba bari mu majye, ari ubugiraneza kandi ko ari kimwe mu byakunze kuranga Leta y’u Rwanda.
Yagize ati “Ntabwo turi Igihugu cyakwifuza ko abantu bababara kandi dufite ahantu twabashyira tukagira ibyo dusangira na bo […] wakiriye umuntu rero umugirira neza hakagira ubirakarira, uwo nyine arihangana ntakundi.”
Iyi gahunda yanenzwe na benshi barimo n’Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres aho bavugaga ko u Bwongereza bwikuyeho inshingano bwagombaga gukora, Leta y’u Rwanda ndetse n’u Bwongereza bakunze gusobanura impamvu yayo.
Guverinoma y’u Rwanda yakunze kuvuga ko uyu mutima wo gufasha, washibutse mu mateka atari meza Abanyarwanda banyuzemo aho kimwe mu gice cyabo kigeze kumara igihe cyarahejwe ku Gihugu cyabo, ikavuga ko mu gihe ibona hari icyo yakora ku bariho mu buzima bugoye, ntacyabuza u Rwanda gutanga amaboko yarwo.
Photos © RBA
RADIOTV10