Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ni nko kwihimura: Abamotari basobanuye impamvu nijoro badakoresha mubazi bakanahenda abagenzi

radiotv10by radiotv10
13/05/2022
in MU RWANDA
1
Ni nko kwihimura: Abamotari basobanuye impamvu nijoro badakoresha mubazi bakanahenda abagenzi
Share on FacebookShare on Twitter

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko kimwe mu bituma badakoresha mubazi mu masaha y’umugoroba ari ukuba baba biriwe bazikoresha bacibwa amafaranga n’ubu batarumva igisobanuro cyayo bashaka kugaruriza mu masaha y’ijoro.

Bamwe mu bakunze gutega moto mu Mujyi wa Kigali, babwiye RADIOTV10 ko mu masaha y’umugoroba ibiciro by’ibi binyabiziga biba byikubye kabiri kandi abamotari ntibemere gukoresha mubazi zashyizweho mu buryo bwo kwishyurana.

Umwe yagize ati “Nk’ubu izi saha [hari saa cyenda z’amanywa] ariko mu masaha agiye kuza saa kumi n’ebyiri cyangwa saa moya, araba ari igihumbi na maganarindwi.”

Aba bakunze gutega moto bavuga ko abamotari bababeshya ko mubazi zapfuye ndetse bakaberurira ko iyo bakoresheje izo mubazi bagwa mu gihombo kuko hari amafaranga bacibwa n’ubu batarumva aho ajya n’impamvu bayacibwa.

Abamotari na bo biyemerera ko mu masaha y’umugoroba badashobora gukoresha mubazi kandi ko bahenda abagenzi koko ariko ko hari impamvu babikora.

Umwe yagize ati “Buriya ku mugoroba mpagereranya no mu mvura, buriya mu mvura iyo umuntu yemeye kunyagirwa ntabwo yazana mubazi, na nijoro kubera ijoro nta mugenzi uri bubone ugarura, mubazi na yo ikubera imbogamizi kuko iba yaguhenze ukabura n’uwo ugarura.”

Umuyobozi ushinzwe Ishami rishinzwe Abamotari mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe (RURA), Peter Mubiligi avuga ko iki kibazo cy’abamotari batakikoza Mubazi mu masaha y’umugoro bakizi ariko ko bari kukivugutira umuti.

Uyu muyobozi muri RURA yibukije abamotari ko gukoresha mubazi ari itegeko, ati “Ikindi ku bagenzi barasabwa gusaba umumotari kuyikoresha [mubazi] aho yaba ari hose.”

Kuva tariki 07 Mutarama 2022, gukoresha mubazi byari itegeko mu Mujyi wa Kigali ariko byageze tariki 13 Mutarama bihindura isura nyuma y’uko Abamotari biraye mu mihanda bagakora imyigaragambyo, ibikorwa byo kugenzura ikoreshwa ry’iri koranabuhanga, byabaye bihagaritswe.

Tariki 25 Gashyantare 2022 habaye inama idasanzwe yahuje inzego zinyuranye zirimo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, RURA ndetse n’abahagarariye abamotari, yanzuye ko Mubazi yongera kuba itegeko ariko yongera amafaranga y’ibilometero bibiri bya mbere yagizwe 400 Frw mu gihe mbere yari 300 Frw.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Ndahayo frodouard says:
    4 years ago

    Njyewe ntabwo nzajya ntega moto kuko irahenze Ku rwego rwo hejuru nzajya ntega imodoka

    Reply

Leave a Reply to Ndahayo frodouard Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + 17 =

Previous Post

Bitunguranye urubanza rwa Prince Kid rwashyizwe mu muhezo, we yifuzaga ko Abanyarwanda bose barukurikirana

Next Post

Djihad umaze umwaka asezeranye mu idini yasabye anakwa umukunzi we (AMAFOTO)

Related Posts

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

IZIHERUKA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
IMIBEREHO MYIZA

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Djihad umaze umwaka asezeranye mu idini yasabye anakwa umukunzi we (AMAFOTO)

Djihad umaze umwaka asezeranye mu idini yasabye anakwa umukunzi we (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.