Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Niba hatangajwe gusa izamuka rya Lisansi na Mazutu nta bindi bigomba kuzamuka- Guverinoma

radiotv10by radiotv10
04/04/2022
in Uncategorized
0
Niba hatangajwe gusa izamuka rya Lisansi na Mazutu nta bindi bigomba kuzamuka- Guverinoma
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko mu gihe hatangajwe izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli gusa, hadakwiye kugaragara ababyuririraho ngo bahite bazamura n’ibiciro by’ibindi nk’ingendo kuko mu gutwara abagenzi hari nkunganire yashyizwemo na Leta.

Byatangajwe n’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda mu kiganiro yagiranye na RADIO 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 04 Mata 2022.

Alain Mukuralinda yavuze ko izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ritabaye ubu ahubwo ko ryatangiye ubwo Isi yari itangiye kuva mu cyorezo cya COVID-19 kuko inganda zatangiye gukora ku bwinshi bigatuma igipimo cyo gukenera ibikomoka kuri peteroli kizamuka.

Yavuze ko kuva muri Gicurasi umwaka ushize ubwo iri zamuka ryari ritangiye, Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gushyiramo amafaranga yo kunganira uru rwego kugira ngo ibiciro biri hejuru bidahungabanya imibereho y’Abanyarwanda.

Ati “Kugeza uyu munsi, imaze gushyiramo miliyari 15 Frw yigomwa imisoro kugira ngo ibiciro bitazamuka ku buryo buhanitse cyane. Hari ukuba yafata amafaranga amwe ikayongeramo cyangwa se ikareka imisoro. Ibyo yagiye ibikora.”

Mukuralinda avuga ko izamuka ry’ibi biciro ry’ubu ryo ryatewe n’intambara iri kubera muri Ukraine ariko ko na ryo ritazamutse ku gipimo cyagombaga kubaho kuko nab wo Guverinoma y’u Rwanda yashyizemo nkunganire.

Ati “Ari yo mpamvu Linsansi yagombaga kuzamukaho amafaranga 218 ariko noneho yazamutseho 103, mazutu yagombaga kuzamuka 282 yazamutseho 167 mu gihe cy’amezi abiri.”

Akomeza agira ati “Niba Guverinoma yavuze ko hazamutse ibikomoka kuri Peteroli [Lisansi na Mazutu] ni ibyo bigomba kuzamuka byonyine. Niba transport [amafaranga y’ingendo] ntabwo yazamutse kuko ntayo bavuze mu byazamutse nta n’ibindi bigomba kuzamuka.”

Mukuralinda avuga ko mu gihe Guverinoma itaratangaza izamuka ry’ibiciro by’ibindi, nta muntu ukwiye kuririra ku izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli ngo abizamure.

Ati “Kuko hari izindi miliyari 29 Frw Leta yatanze cyangwa se yanigomwe. Icyiciro cy’ingendo na cyo cyahawemo ayo mafaranga kugira ngo ibiciro niba bigomba no kuzamuka ntibizamuke ku murengera.”

Mukuralinda yavuze ko nibiba ngombwa ko n’ibindi biciro bizamuka, bizakorwa ariko ko mu gihe bitaratangazwa n’inzego zibifite mu nshingano, nta n’umuntu ukwiye kubizamura.

IKIGANIRO CYOSE MUKURALINDA YAGIRANYE NA RADIO 10

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =

Previous Post

U Rwanda rwigeze kumwirukana rumwoherereza Uganda- Mugabe yavuze byinshi kuri Mukombozi wirukanywe na Uganda

Next Post

AMAFOTO: Perezida Kagame muri Zambia yakiranywe urugwiro aganirira na mugenzi we ahantu hanogeye ijisho

Related Posts

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

by radiotv10
27/01/2026
0

Umwarimu wo muri Kaminuza uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye, hari...

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

IZIHERUKA

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe
IBYAMAMARE

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

27/01/2026
Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Perezida Kagame muri Zambia yakiranywe urugwiro aganirira na mugenzi we ahantu hanogeye ijisho

AMAFOTO: Perezida Kagame muri Zambia yakiranywe urugwiro aganirira na mugenzi we ahantu hanogeye ijisho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.