Niba hatangajwe gusa izamuka rya Lisansi na Mazutu nta bindi bigomba kuzamuka- Guverinoma

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko mu gihe hatangajwe izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli gusa, hadakwiye kugaragara ababyuririraho ngo bahite bazamura n’ibiciro by’ibindi nk’ingendo kuko mu gutwara abagenzi hari nkunganire yashyizwemo na Leta.

Byatangajwe n’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda mu kiganiro yagiranye na RADIO 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 04 Mata 2022.

Izindi Nkuru

Alain Mukuralinda yavuze ko izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ritabaye ubu ahubwo ko ryatangiye ubwo Isi yari itangiye kuva mu cyorezo cya COVID-19 kuko inganda zatangiye gukora ku bwinshi bigatuma igipimo cyo gukenera ibikomoka kuri peteroli kizamuka.

Yavuze ko kuva muri Gicurasi umwaka ushize ubwo iri zamuka ryari ritangiye, Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gushyiramo amafaranga yo kunganira uru rwego kugira ngo ibiciro biri hejuru bidahungabanya imibereho y’Abanyarwanda.

Ati “Kugeza uyu munsi, imaze gushyiramo miliyari 15 Frw yigomwa imisoro kugira ngo ibiciro bitazamuka ku buryo buhanitse cyane. Hari ukuba yafata amafaranga amwe ikayongeramo cyangwa se ikareka imisoro. Ibyo yagiye ibikora.”

Mukuralinda avuga ko izamuka ry’ibi biciro ry’ubu ryo ryatewe n’intambara iri kubera muri Ukraine ariko ko na ryo ritazamutse ku gipimo cyagombaga kubaho kuko nab wo Guverinoma y’u Rwanda yashyizemo nkunganire.

Ati “Ari yo mpamvu Linsansi yagombaga kuzamukaho amafaranga 218 ariko noneho yazamutseho 103, mazutu yagombaga kuzamuka 282 yazamutseho 167 mu gihe cy’amezi abiri.”

Akomeza agira ati “Niba Guverinoma yavuze ko hazamutse ibikomoka kuri Peteroli [Lisansi na Mazutu] ni ibyo bigomba kuzamuka byonyine. Niba transport [amafaranga y’ingendo] ntabwo yazamutse kuko ntayo bavuze mu byazamutse nta n’ibindi bigomba kuzamuka.”

Mukuralinda avuga ko mu gihe Guverinoma itaratangaza izamuka ry’ibiciro by’ibindi, nta muntu ukwiye kuririra ku izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli ngo abizamure.

Ati “Kuko hari izindi miliyari 29 Frw Leta yatanze cyangwa se yanigomwe. Icyiciro cy’ingendo na cyo cyahawemo ayo mafaranga kugira ngo ibiciro niba bigomba no kuzamuka ntibizamuke ku murengera.”

Mukuralinda yavuze ko nibiba ngombwa ko n’ibindi biciro bizamuka, bizakorwa ariko ko mu gihe bitaratangazwa n’inzego zibifite mu nshingano, nta n’umuntu ukwiye kubizamura.

IKIGANIRO CYOSE MUKURALINDA YAGIRANYE NA RADIO 10

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru