Nigeria: Abifuza ko Perezida watowe akurwaho banze kunyurwa nyuma yo gutsindwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Nigeria, bifuza ko ibyavuye mu matora yegukanywe n’umukambwe Bola Tinubu, biteshwa agaciro, nyuma y’uko Urukiko rushinzwe iby’amatora rubateye utwatsi, bagannye urw’Ikirenga.

Aboubakar na Peter Gregory Onwubuasi Obi, kuri uyu wa Gatatu bajyanye ikirego cyabo mu Rukiko rw’Ikirenga, nyuma y’uko urukiko rushiznwe amatora ruteye utwatsi ubu busabe bwabo, ruvuga ko nta shingiro bufite.

Izindi Nkuru

Mu cyumweru gishize, Urukiko rushiznwe amatora rwatangaje ko abarega bavuga ko habaye uburiganya mu matora bakibwa majwi agahabwa umukandida watsinze, ariko ntibagaragaze ibimenyetso babishimangiraho, rwanzura ko ikirego cyabo nta shingiro gifite.

Nubwo hatavuzwe igihe uru rubanza rw’ikirego cyamaze kugezwa mu Rukiko rw’Ikirenga ruzaburanishirizwa, mu gihe aba bagabo batsinda, amatora yabaye mu mpera za Gashyantare uyu mwaka wa 2023, yahita aseswa, hakongera gutorwa Perezida bundi bushya, nubwo byaba ari bwo bwa mbere byaba bibaye muri iki Gihugu cya Nigeria.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru