• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ninde uzabazwa amarira y’Abanyakigali bahagarara amasaha n’amasaha bategereje imodoka?- Impaka zongeye

radiotv10by radiotv10
25/07/2022
in MU RWANDA
0
Ninde uzabazwa amarira y’Abanyakigali bahagarara amasaha n’amasaha bategereje imodoka?- Impaka zongeye
Share on FacebookShare on Twitter

Ikibazo cy’abatega imodoka rusange mu Mujyi wa Kigali bamara amasaha n’amasaha bahagaze muri za Gare batereje imodoka za rusange, kimaze kuba nk’ivanjiri iterwa umwaka umwe ugashira undi ukaza, bigakomeza gutyo, ababishinzwe na bo bagakomeza kwicara mu biro byabo kandi bagahembwa mu misoro y’abo baturarwanda baba babiriye icyura muri gare.

Iki kibazo kimaze igihe kivugwa, n’ubu kiracyameze uko, nta mpinduka n’imwe irabaho mu gihe abarira bo bakomeza kwihanagura ariko ku bwo kubura uko bagira bagakomeza guteza izi modoka.

Ni ikibazo cyongeye kugarukwaho mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje nyuma yuko Umunyamakuru Nshimyumukiza Janvier uzwi nka Popote yongeye kukivugaho mu butumwa yashyize kuri Twitter ye kuri iki Cyumweru tariki 24 Nyakanga 2022.

Yagize ati “Iyi mirongo ibwira iki ababishinzwe mu Mujyi wa Kigali na RURA? Mu ntara ho hari competition, sosiyete imwe yigira nabi ukayoboka indi ariko muri Kigali wagira ngo aya makampani yaguze imihanda bayongeza abagenzi. Monopoly iri muri transport yungura nde?”

Iyi mirongo ibwira iki ababishinzwe muri @CityofKigali na @RURA_RWANDA ? Mu ntara ho hari competition, sosiyete imwe yigira nabi ukayoboka indi arko muri Kigali wagira ngo aya makampani yaguze imihanda bayongeza abagenzi. Monopoly iri muri transport yungura nde?

— Janvier POPOTE (@JanvierPopote) July 24, 2022

Uwitwa Joseph Tuyishime uri mu batanze igitekerezo kuri ubu butumwa, yavuze ko abagakwiye gukemura iki kibazo, batajya batega imodoka za rusange bityo ko badashobora kumva uburemere bwacyo.

Yagize ati “Bibaye itegeko ko nabo bakoresha public transport ikibazo cyahita gikemuka. Gusa njye ibyo mwita monopoly ntakibazo mbona twagakwiye kubigiraho! Ikibazo ni uko ntamodoka zihagije zihari! ntibaramenya agaciro k’igihe cyacu duta muri gare cyangwa ku byaba!”

Uwitwa Fabien Miracle Ntigurirwa we yavuze ko RURA yo isa n’iyateye umugongo iki kibazo kandi ari yo yakagikemuye.

Yagize ati “Gutaginga [kumenyesha] RURA rwose ujye ubireka nta rimwe bajya bagaragaza ko ibintu babibonye knd biri munshingano zabo gukemura ikibazo cya transport birababaje igihe tugezemo kubona umuntu amara amasaha 2 ku murongo knd agiye mu kazi. ibi bidindiza iterambere ry’igihugu.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali na bwo bwaje gutanga igitekerezo kuri ibi byinshi byanengaga imikorere ya serivisi zo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, bwizeza ko iki kibazo kigiye gushakirwa umuti.

Baturage b'Umujyi wa Kigali,
Turabashimira ku bwo gutanga ibitekerezo bigamije kunoza uburyo bwo gutwara abantu. Turabizeza ko turimo kuganira n'inzego zibishinzwe,na kampani zitwara abantu, mu rwego rwo gushakira umuti nyawo iki kibazo cy'ingendo mu Mujyi wacu.
Murakoze. pic.twitter.com/VFMPV5ilLJ

— City of Kigali (@CityofKigali) July 25, 2022

Bwagize buti “Turabashimira ku bwo gutanga ibitekerezo bigamije kunoza uburyo bwo gutwara abantu. Turabizeza ko turimo kuganira n’inzego zibishinzwe, na kampani zitwara abantu, mu rwego rwo gushakira umuti nyawo iki kibazo cy’ingendo mu Mujyi wacu.”

Ni ubutumwa nabwo bwongeye gutangwaho ibitekerezo, abantu bibaza icyabuze ngo ibyo bibazo bikemuke kuko bimaze igihe bivugwa.

Uwitwa Ruhumuriza 92 yagize ati “Ngo murimo kuganira? Ikibazo kimaze imyaka nyagateke none ngo muri kuganira? Ubwo reka dutegereze indi myaka 200 wenda nibwo kizacyemuka. Nubundi tegereza aturanye na heba kandi umusonga w’undi ntukubuza gusinzira. Maye se ko mwe mutajya mutega bus ubundi byabashishikaza bite?”

Uwitwa Nsenga Yabesi yagize ati “Muve mu magambo mushyire mu bikorwa kuko enough is enough igihe mwahereye twararushye!”

Uwitwa Aime Prosper ati “Birakabije rwose mukwiriye kubifatira umwanzuro urambye, kuko igihugu nk’u Rwanda gishaka gutera imbere ntabwo umuturage yari akwiriye gutakaza amasaha abiri cyangwa atatu ari ku murongo ategereje Bus.”

Naho konti yitwa CSF Foundation na yo yagize iti “Icyo muzihutira gukosora ni ugukuraho monopole ikomeye muri transports kuko bisa nkaho mwita ku bashoramari mukibagirwa abaturage kandi ari bo bakiriya bakwiye ibyiza no kubahwa. Imirongo miremire no gutegereza imodoka igihe kirerekire turabirambiwe kuko sibyo muri iyi generation.”

Iki kibazo cy’abaturage bamara umwanya munini aho bategera imodoka mu Mujyi wa Kigali, cyanagarutsweho mu nteko y’abaturage yabaye tariki 05 Mata 2022 yari yitabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungurije ushinzwe imiturire n’Ibikorwa Remezo, Dr Mpabwanamuguru Merard yari yagaragaje ko iki kibazo kigiye kuvugutirwa umuti, aho yari yavuze ko mu cyumweru cyari gukurikira icyari kirimo, hari hateganyijwe yagombaga guhuza Umujyi wa Kigali, RURA, RTDA na kompanyi zitwara abagenzi, bakarebera hamwe uko bakemura ibi bibazo.

Dr Mpabwanamuguru yari yavuze ko hari ibishobora gukemurwa mu gihe cya vuba ariko ko hari n’ibinsi bisaba igihe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 5 =

Previous Post

Nditeguye kandi n’Igihugu cyanjye cyantanzemo Umukandida-Mushikiwabo yemeje ko azongera guhatanira kuyobora Francophonie

Next Post

Kwamagana MONUSCO byafashe indi sura, Abanye-Congo bariye karungu bigabiza ibiro byayo barayisahura

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Kwamagana MONUSCO byafashe indi sura, Abanye-Congo bariye karungu bigabiza ibiro byayo barayisahura

Kwamagana MONUSCO byafashe indi sura, Abanye-Congo bariye karungu bigabiza ibiro byayo barayisahura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.