Nizigiyimana Abdul Karim “Mackenzie” yashyize umukono ku rupapuro rwa Rayon Sports yari amazemo iminsi.
Myugaruriro w’umurundi wari umaze iminsi yitoreza muri Rayon Sports, Nizigiyimana Abdul Karim bakunda kwita Mackenzie yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe.
Nizigiyimana w’imyaka 30 y’amavuko, yasinye muri Rayon Sports nk’umukinnyi uvuye muri Bukavu Dawa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo).
Nizigiyimana si ubwa mbere agiye kuba umukinnyi wa Rayon Sports kuko yanayikiniye mu mwaka w’imikino 2009-2010.
- Click to share on Twitter (Opens in new window)
- Click to share on Facebook (Opens in new window)
- Click to share on WhatsApp (Opens in new window)
- Click to share on LinkedIn (Opens in new window)
- Click to share on Telegram (Opens in new window)
- Click to print (Opens in new window)
- Click to share on Skype (Opens in new window)
- Click to email this to a friend (Opens in new window)