Friday, May 9, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Njye narabibonaga-P.Kagame mu nama itabonetsemo Tshisekedi yagaragaje intandaro yo gukaza umurindi kw’ibyo muri Congo

radiotv10by radiotv10
30/01/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Njye narabibonaga-P.Kagame mu nama itabonetsemo Tshisekedi yagaragaje intandaro yo gukaza umurindi kw’ibyo muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Nama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yaganiraga ku bibazo bya DRC ariko itirabiriwe na Perezida cy’iki Gihugu cyangwa ngo gihagararirwe, Perezida Paul Kagame yavuze ko akurikije imyitwarire y’ubutegetsi bw’iki Gihugu mu gushaka umuti w’ibibazo bikirimo, nta muntu utarabonaga ko ibiri kuba ubu bizagera ku rwego bigezeho.

Perezida Kagame yavuze ko gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC bizakomeza kugorana mu gihe cyose ubutegetsi bw’iki Gihugu buzakomeza kubyitwaramo nabi byumwihariko Umukuru w’iki Gihugu udafite ubushake bwa Politiki, binashimangirwa no kuba atitabiriye iyi nama cyangwa ngo ahagararirwe.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yabitangaje mu nama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yigaga ku bibazo by’umutekano bimaze gihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko bikaba byarakajije umurego mu minsi micye ishize.

Perezida Kagame mu ijambo rye muri iyi nama yabaye hifashishijwe ikoaranabuhanga, yatangiye asa n’uwibaza ibibazo, aho yagize ati “Ese haba hari umwe muri utwe utarabonaga ko ibiri kuba ubu bizabaho? Njye narabibonaga ko bizabaho ko bizagera aho tugeze aka kanya.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko icyatumaga abona ko ibiri kuba muri Congo bizagera aho bigeze ubu, ari imyitwarire ya bamwe mu bitabiraga ibiganiro byo gushaka umuti w’ibi bibazo, batigeze bagaragaza ubushake na mba.

Yavuze ko mu kuganira kuri iki kibazo, habayeho gusasa inzobe, ndetse abantu bakakiva imuzi, bakagira n’ibyo bemeza, ariko ko ibyakurikiragaho, byabaga bihabanye kure n’ibyabaga byiyemejwe.

Yavuze ko mu Nama ya EAC iheruka, yabajije niba Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ukiriho mu by’ukuri, cyangwa icyo ubereyeho.

Ati “Yewe n’aka kanya, umuntu cyangwa Igihugu turi kuvugaho, ntabwo bahagarariywe nk’uko turi kuganira, kandi ni abantu cyangwa Igihugu cyari gikwiye kuba muri Afurika y’Iburasirazuba, ariko ntibitabiriye, rero nta nubwo nizeye ko ibyo turiho tuganira bifite icyo bizamara mu gushaka umuti w’ibiri kuba muri iki Gihugu.”

 

Tshisekedi yakoze ibyo ashaka

Perezida Paul Kagame yibukije ko uyu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba wagerageje gushaka umuti w’ibi bibazo ndetse ukohereza ingabo mu butumwa, ariko ko mu gihe zari zitangiye kugira icyo zikora cyanatangaga icyizere cy’umusaruro, iki Gihugu cyafashe umwanzuro wo kuzirukana.

Ati “Tshisekedi yafashe umwanzuro wo kwanga gukora ibyo twifuzaga, ajya muri SADC bumvikana kujyayo gukora ibyo we yifuzaga gukora, ubundi yirukana abariyo, turabigaya ariko turicecekera. Mu byukuri ni iki kindi twagombaga kwitega cyari kuva muri ibyo byose?”

Yavuze kandi ko no mu Bihugu bigize uyu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, na byo bitumva kimwe imiterere y’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, ku buryo ari na byo bituma bitabasha guhuriza hamwe ku byo byemeranyaho cyangwa ku byo byagakwiye kutemera nk’uko Tshisekedi yirukanye abasirikare ba EAC.

Uku kudahuza kandi ndetse no gukurikira inyungu zaba ziri hagati y’Igihugu kimwe na DRC, biri mu byagiye bisubiza ibintu irudubi kuko hari Ibihugu byo muri uyu Muryango wa EAC byagiye bica ruhinganyuma ibindi, bikajya gukora ibihabanye n’ibyemeranyijweho na wo, aho ubu Ingabo z’u Burundi zagiye gukorana na FARDC kurwana na M23.

Ati “Ariko rero, kabone n’iyo twari gukora ibintu byose neza twese, nta musaruro wari gushobora kubivamo mu gihe cyose abarebwa n’iki kibazo nyirizina na bo ari bamwe mu bagitera. Ariko niba impande zifashe icyemezo cyangwa zikemera kuyobywa…kandi ibyo ni ibyabaye, kandi ndakeka ko muri Congo hari inzobere mu gukora ibyo mvuga, baragenda bakajya ku ruhande rumwe bakagira ibyo babizeza, ubundi bagafata icyemezo cyo kwicecekera, rero umusaruro w’ibyagombaga kuva muri ibyo ntawundi uretse ibyo tubona ubu.”

Perezida Kagame avuga ko atumva ukuntu abantu bakomeje kugendera ku kinyoma

Kuki twakwemera gukomeza kuyobywa na Tshisekedi

Perezida Kagame avuga kuri bamwe mu bemeye kuyobywa na Congo, yagarutse ku Gihugu cya Afurika y’Epfo, avuga ko Perezida wacyo, Cyril Ramaphosa bavuganye ku wa Mbere ndetse no mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Ati “Na we ari hariya yiyoberekanya nk’uwagiye kuzana amahoro, kandi afite ingabo ziri kurwana hamwe na FDLR barwanya M23 ku mabwiriza ya Tshisekedi ngo kuko abo bantu badakwiriye kuba muri Congo ngo ‘bariya bantu baturutse muri Congo’…aba bantu ntabwo ari Abanyarwanda rwose. Ni Abanyekongo, rimwe arabyemera, ubundi akavuga ngo ‘oya, igice kimwe ni Abanyekongo, ikindi baturutse mu Rwanda’ n’ibindi byinshi bigakomeza uko. Ariko ni ukubera iki Abayobozi b’Ibihugu dushobora kwemera ko bikomeza gutyo, tukemera gukomeza kuyobywa na Tshisekedi cyangwa abandi bamushyigikiye?”

 

Ibyabaye mu minsi micye ishize kuki ingabo z’u Burundi yiyambaje zitamufashije?

Perezida Kagame yavuze ko niba abantu bifuza gukomeza kubona ibibazo nk’uko hari ababivuga, bizakomeza kugaragara igihe cyose hazaba hariho abantu bafite ingengabitekerezo yo gushaka gutsemba ubwoko bw’abantu runaka, cyangwa gushyigikira ababigerageje.

Yavuze ko ibi byoze byashyize mu rungabangabo Umuryango Mpuzamahanga ntumenye ukuri, na bo bakabura ibyo bafata n’ibyo bareka.

Ati “Baravuga Luanda, bakavuga ko ibiganiro bya Nairobi…Rwose mbabwije ukuri na hano, wenda muraza kumfasha kubyumva icyo ibi byose bisobanuye, ariko ibiganiro byagiye birangirira mu biganiro, noneho n’abantu bayoboye ibi biganiro, bagize agaciro kurusha ibiganiro ubwabyo […] rwose nagira ngo mbabwire ko ibi ntacyo bizadufasha mu gushaka umuti w’ibibazo bikomeye duhanganye na byo uyu munsi.”

Yavuze kandi ko uku kutarangira kw’ibi bibazo no gukoresha inzira zidakwiye, ari byo bivamo akaga gakomeye k’imirwano iri kuba ubu yakajije umurindi mu minsi micye ishize.

Ati “Rwose sinumva ukuntu Tshisekedi akomeza kwibwira ko azakemura ibibazo akoresheje uburyo bwa gisirikare, yica abantu, abarasa, yinjiza ingabo ziteguye kumufasha byumwihariko iz’u Burundi. Sinizera ko hari icyo byamufashije mu minsi micye cyangwa ibyumweru bishize.”

Yavuze ko ibiganiro byose kuri ibi bibazo, bikwiye gushingira ku muzi wabyo, kuko ari byo byonyine byagira icyo bitanga, ariko ko igihe cyose hazajya hazamo kubirenzaho, nta muti uzaboneka.

Yavuze ko gushaka umuti w’ibi bibazo ari ngombwa kuko biremereye, birimo gutwara ubuzima bw’inzirakarengane, ndetse ko muri iki cyumweru byanahitanye ubw’Abanyarwanda bamwe.

Ati “Mu minsi itatu ishize twatakaje abantu, hari ibisasu byinshi byarashwe biturutse mu burasirazuba bwa Congo byavuye i Goma, byishe abarenga icumi abandi magana barakomereka, ibyo tugomba kuzagira uburyo tubikemura, ibyo simbifiteho ikibazo.”

Iyi nama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yabaye nyuma yuko itumijwe na Perezida wa Kenya, William Ruto unayoboye uyu Muryango, nyuma yuko yari yabanje kuvugana kuri Telefone na Perezida Kagame na Tshisekedi, ubwo imirwano ihanganishije FARDC na M23 yari igeze aho rukomeye, yanasize uyu mutwe ufashe umujyi wa Goma.

Perezida Kagame yabwiye bagenzi be bo muri EAC kudakomeza gutegereza ahatazava umuti

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 9 =

Previous Post

Huye: Ibyo batungaho agatoki ishuri kutababera umuturanyi mwiza ubuyobozi bubivuga ukundi

Next Post

Menya imyanzuro yafatiwe mu nama Idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yigaga ku bya Congo

Related Posts

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Moses Turahirwa uzwi mu guhanga imideri wanashinze inzu yayo...

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

by radiotv10
09/05/2025
0

Umugore w’imyaka 58 wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza ukurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 80, avuga ko...

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda bwashimiye Imana ku itorwa ry’Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Lewo XIV...

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yuko mu...

Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bw’Abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, bwagarutse ku byo bakoze mu gihe cy’umwaka bakoze ibikorwa bitandukanye...

IZIHERUKA

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda
Uncategorized

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya imyanzuro yafatiwe mu nama Idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yigaga ku bya Congo

Menya imyanzuro yafatiwe mu nama Idasanzwe y'Abakuru b'Ibihugu bya EAC yigaga ku bya Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.