Nkombo-Rusizi: Bagiye gufata imiti nk’uko bisanzwe bataha amaramasa ku mpamvu itarabanyuze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo ku Kirwa cya Nkombo cyo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, basanzwe bafata imiti y’indwara zitandura, bavuga ko bagiye kuyifata nk’uko bisanzwe, bakayibura bagatahira aho.

Bamwe mu baganirije RADIOTV10, bavuga ko ubwo bajyaga gufata imiti ntibayibonye, batanabwiwe igihe bazayibonera.

Izindi Nkuru

Cyuma Francine yagize ati “Nari mfite gahunda yo kujya gufata imiti y’umuvuduko w’amaraso, ariko twagezeyo batubwira ko nta miti ihari ngo Akarere ntabwo karayohereza.”

Aba baturage basanzwe bafata imiti mu buryo buhoraho, bavuga ko iyo batayibonye bibagiraho ingaruka ku buzima bwabo.

Munene Boniface ati “Iyo ntayinyoye ntabwo mbasha guhumeka neza, mpumeka neza iyo nanyoye imiti.”

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nkombo, Ntakirutimana Francois Xavier yabwiye RADIOTV10 yavuze ko iyi miti itarabageraho kuko bayisabye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, mu gihe ku wa Mbere hari umunsi w’ikiruhuko, bigatuma itabonekera igihe.

Louis Ngabonziza ukuriye ubuvugizi n’imenyekanishabikorwa mu ihuriro ry’imiryango nyarwanda irwanya indwara zitandura (Rwanda NCD Alliance), avuga ko kudafata imiti y’izo ndwara ku gihe no kuyicikiza bigira ingaruka mbi ku murwayi.

Ati “Bituma indwara ikura nko ku muntu ufite umuvuduko w’amaraso, ashobora kubura imiti yasubira kwipimisha bagasanga indwara yarageze ku yindi ntera.”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC, igaragaza ko hagati ya 2015 na 2022 abafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso biyongereyeho 5% kuko bavuye kuri 15% bagera kuri 20%.

Kuba serivisi zo gupima indwara zitandura zaregerejwe abaturage, ni imwe mu mpamvu zatumye hagaragara abarwayi benshi.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru