Ntabwo ari kugarukwaho kubera indirimbo nshya yashyize hanze cyangwa iyo ari gutegura ahubwo ni ukubera ibihe byiza arimo we n’umukunzi we. Umuhanzi Cyusa yongeye kugaragara ari kumwe n’umukunzi we noneho baryamye mu buriri.
Ni amashusho yagiye hanze nyuma y’amasaha macye hasohotse amafoto y’uyu muhanzi Cyusa Ibrahim ari kumwe n’umukunzi we Jeanine Noach wizihirije isabukuru mu Mujyi w’ibyishimo wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Ku mbuga nkoranyambaga z’aba bombi, bakomeje kwerekana ko urukundo rwabo rugeze aharyoshye, bongeye kubishimangira bashyiraho amashusho baryamanye mu buriri.
Aya mashusho abagaragaza baryamye ndetse bigaragara ko batambaye imyenda, bagaragara bishimye bihebuje ndetse bakanyuzamo bagasomana umunwa ku wundi.
Cyusa Ibrahim, uherutse kwerura iby’urukundo rwe Jeanine Noach, yavuze ko atitaye ku bakunze kumunenga ku kuba akundana n’umuntu umuruta mu myaka, kuko icya ngombwa ari urukundo kandi ko bombi buri umwe arufitiye undi.
Cyusa w’imyaka 33 y’amavuko n’uyu mukunzi we w’imyaka 48, bakunze kugaragaza ko urukundo rwabo rwamaze kugera kure ndetse buri umwe akabwira undi ko ntako bisa kuba afite undi.
RADIOTV10