Uganda: Umupolisi ushinjwa gushimuta Abanyarwanda barimo Joel Mutabazi yasubiye mu rukiko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umupolisi wo muri Uganda, Nixon Agasirwe ushinjwa ibyaha binyuranye birimo gushimuta Abanyarwanda barimo Joel Mutabazi wari mu basirikare barinda Umukuru w’u Rwanda, yasubiye imbere y’Urukiko rwa Gisirikare kuburana ku ngwate yatanze.

Nixon Agasirwe waregwaga hamwe n’Abapolisi icyenda, yagiye agarukwaho ko ari we watangaga amabwiriza yo gushimuta Abanyarwanda muri Uganda barimo Joel Mutabazi wahoze afite ipeti rya Lieutenant akaba yaranabaye mu basirikare barinda umukuru w’u Rwanda.

Izindi Nkuru

Uyu Joel Mutabazi waburanishijwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare mu Rwanda, muri 2014 yakatiwe gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikare.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Werurwe, Umupolisi Nixon Agasirwe wo muri Uganda ushinjwa gushimuta abarimo uyu Joel Mutabazi, yitabye Urukiko rwa Gisirikare muri Uganda kugira ngo aburane ku ngwate yatanze asaba kurekurwa.

Uyu mugabo kandi unaregwa gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu binyuranyije n’amategeko, aregwa muri dosiye zinyuranye.

Uganda Radio Nation dukesha aya makuru, itangaza ko mu iburanisha ry’uyu munsi, Ubushinjacyaha bwasabye igihe cyo kuzasubiza ku ngwate yatanzwe na Nixon Agasirwe.

Nixon Agasirwe yatawe muri yombi mu kwezi k’Ukwakira 2017. Muri Gashyantare 2018 yagiye mu rukiko, yongera gusubirayo muri Kanama uwo mwaka wa 2018 ubwo yaregwaga hamwe n’uwahoze amukuriye, General Edward Kale Kayihura wayoboye Igipolisi cya Uganda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru