Burera: Binubira kuba abana babo birirwa bazerera, ubuyobozi buti “Nimwe mufite igisubizo”

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturage bo mu Mudugudu wa Rukoro mu Kagari ka Kayenzi Umurenge wa Kagogo mu Karere ka Burera bamaze iminsi bagaragaza ko batishimiye kuba abana babo birirwa bazerera kuko batagira irerero, basubijwe n’ubuyobozi bwababwiye ko igisubizo bagifite mu biganza byabo.

Aba baturage bavuga ko muri uyu Mudugudu hari abana benshi kandi ababyeyi babo bakaba batirirwa mu rugo kiko baba bagiye kubashakishiriza icyabatunga.

Izindi Nkuru

Ibi bituma abana birirwa bazerera kuko muri uyu Mudugudu hataba irerero nyamara bakavuga ko bahora bumva mu bindi bice bibamo amarero afasha ababyeyi kureta abana babo no gukangura ubwenge bwabo.

Umwe muri aba baturage yabwiye Umunyamakuru wa RADIOTV10 ati “Bitera n’abana bacu uburara, bakirirwa babunga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal avuga ko gahunda iriho muri iki gihe atari ukubaka amarerero menshi mu Midugudu ahubwo ababyeyi bo mu Mudugudu runaka bahitamo urugo rw’umuturage bumvikanyeho rukifashishwa nk’irerero.

Ati “Kuba bakigaragaje ni ukubashimira ariko turaza gusaba ubuyobozi bubereye kgira ngo bubashe bwongere bubafashe uko Policy (umurongo mugari) iteye kubera ko igisubizi kuri muri bo.”

Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko n’ahandi muri aka Karere, ubuyobozi bwegereye abaturage bukwiye kubafasha kubona inzu mbonezamikurire z’abana bato kuko byibuze mu karere hose hagombye kuba hari bene izi nzu 1 713 kuko buri Mudugudu ukwiye kuba ufite eshatu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru