Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yamaze impungenge abakeka ko ari gutegura umuhungu we Gen Muhoozi Kainerugaba kugira ngo azamusimbure, avuga ko mu ishyaka rye harimo benshi bamusimbura.
Perezida Museveni yabivuze mu kiganiro yagiranye na BBC aho yavuze ko aho kugira ngo ategure Muhoozi Kainerugaba kugira ngo azamusimbure ahubwo yateguje ishyaka rye rya NRM gutegura abazamusimbura.
Museveni yavuze ibi mu gihe benshi mu banyapolitiki byumwihariko abatavuga rumwe na we, bemeza ko ari gutegura Muhoozi Kainerugaba kuzamusimbura.
Benshi banabyemeje mu minsi ishize ubwo Muhoozi yagaragaraga mu bikorwa bya politiki y’Igihugu cye birimo kugira uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda.
Uyu muhungu wa Museveni usanzwe ari n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, yanagaragaye yasuye abakuru b’Ibihugu bitandukanye barimo Paul Kagame w’u Rwanda, Abdel Fattah el Sisi wa Misiri ndetse na Uhuru Kenyatta wa Kenya uri gusoza manda ze.
Museveni muri iki kiganiro yagiranye na BBC, yagize ati “Sinigeze na rimwe mvuga ko NRM yabuze abayobozi. Kuva cyera navuze ko bahari kandi azava muri NRM.”
Akomeza ibyo kuba yifuza ko azasimburwa n’umuhungu we ndetse ko ari kumutegura mu bikorwa akomeje kugaragaramo, Museveni yakomeje agira ati “Oya, ari gukora akazi ke kandi mu gihe cye.”
Yakomeje agira ati “Urumva nakora ikoza ryo gutegura umuntu ku giti cye aho gutegura NRM? Njye nateguye NRM ndetse n’igisirikare. Bazamenya uzatuyobora igihe nikigera.”
Muri iki kiganiro, Perezida Museveni yavuze ibigwi umuhungu we Muhoozi, avuga ko yakuriye mu majye ubwo bari mu ishyamba ndetse ko ubwo barwanaga urumba rwo kubohora Igihugu yari Kadogo kandi ko ibyo yakoraga byose yabyitwaragamo neza.
RADIOTV10