Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ntacyo wabanganya: Batumarana amezi 9 mu nda, bakatubyara, bakaducira incuro,…Umunsi w’abagore waje ute?

radiotv10by radiotv10
08/03/2022
in MU RWANDA
0
Ntacyo wabanganya: Batumarana amezi 9 mu nda, bakatubyara, bakaducira incuro,…Umunsi w’abagore waje ute?

Photo/Internet

Share on FacebookShare on Twitter

Abahanga bemeza ko umugore afatiye runini imibereho ya muntu kuko uretse kumubyara, anagira uruhare rukomeye mu kurema imbamutima, intekerezo n’imyitwarire bye. Tariki 08 Werurwe; ni Umunsi Mpuzamahanga w’abagore. Watangiye kwizihizwa ryari? Waje ute?…

Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore watangiye kwizihizwa ku rwego mpuzamahanga mu 1977 nyuma yo kwemezwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Uyu Munsi Mpuzamahanga ufite igisobanuro gikomeye mu Rwanda kuko usanze iki Gihugu cyarateye intambwe itagereranywa mu guha ijambo n’agaciro abari n’abategarugori bari barahejwe mu butegetsi bwabanjirije Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Uje usanga mu Rwanda umubare munini w’abagore mu nzego zinyuranye zifata ibyemezo zinakomeye nko muri Guverinoma ubu bagera kuri 50%, mu nteko ishingamategeko bakaba bagera muri 60% ndetse mu bayobozi b’Uturere ubu bakaba bagera muri 35% (11/30) naho Abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali na bo baka bagera muri 40% (2/5).

 

Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore waje ute?

Tariki 08 Werurwe 1917 ubwo hariho ibihe by’impinduramatwara mu Burusiya, abagore barigaragambije basaba uburenganzira bw’Umugore wari ukomeje gukandamizwa no guhezwa muri byinshi.

Ibi byatumye mu 1921 hatangizwa kwizihiza uyu munsi w’abagore mu bice bya Asia ndetse ugenda ukwira mu mfuruka zinyuranye z’Isi aho mu 1909 muri Leta Zunze Ubumwe za America batangiye kuwizihiza tariki 28 Gashyantare ariko bo bawita Umunsi w’Abagore ku rwego rw’Igihugu.

Kubera ihezwa ndetse n’ikandamizwa ryakomeje gukorerwa abagore muri iyo myaka, byatumye mu 1977 Umuryango w’Abibumbye ushyiraho umunsi mpuzamahanga w’abagore ugirwa tariki 08 Werurwe nk’itariki yakoreweho imyigaragambyo y’abagore baharaniraga uburenganzira bwabo.

Kuva icyo gihe, Ibihugu binyuranye bagiye bitangira kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga aho mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu 2004.

Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore w’uyu mwaka wizihijwe mu gihe Isi yugarijwe n’ingaruka z’imihindagukire y’ikirere, ukaba waranahujwe n’iki kibazo kuko ufite insanganyamatsiko igira iti “Uburinganire n’ubwuzuzanye mu mihindagurikire y’ibihe.”

AMWE MU MAFOTO YASHYIZWE KU MBUGA NKORANYAMBAGA Z’IBIGO BYA LETA

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − five =

Previous Post

Nubwo turi aba mbere urugamba ruracyari rwose- Gen.Mubarakh yahaye abakinnyi ba APR ubutumwa bukomeye

Next Post

Ngororero: Abanyeshuri bari bakatiwe imyaka 5 bikavugisha benshi bagabanyirijwe ibihano bahita barekurwa

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ngororero: Abanyeshuri bari bakatiwe imyaka 5 bikavugisha benshi bagabanyirijwe ibihano bahita barekurwa

Ngororero: Abanyeshuri bari bakatiwe imyaka 5 bikavugisha benshi bagabanyirijwe ibihano bahita barekurwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.