Abahanga bemeza ko umugore afatiye runini imibereho ya muntu kuko uretse kumubyara, anagira uruhare rukomeye mu kurema imbamutima, intekerezo n’imyitwarire bye. Tariki 08 Werurwe; ni Umunsi Mpuzamahanga w’abagore. Watangiye kwizihizwa ryari? Waje ute?…
Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore watangiye kwizihizwa ku rwego mpuzamahanga mu 1977 nyuma yo kwemezwa n’Umuryango w’Abibumbye.
Uyu Munsi Mpuzamahanga ufite igisobanuro gikomeye mu Rwanda kuko usanze iki Gihugu cyarateye intambwe itagereranywa mu guha ijambo n’agaciro abari n’abategarugori bari barahejwe mu butegetsi bwabanjirije Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Uje usanga mu Rwanda umubare munini w’abagore mu nzego zinyuranye zifata ibyemezo zinakomeye nko muri Guverinoma ubu bagera kuri 50%, mu nteko ishingamategeko bakaba bagera muri 60% ndetse mu bayobozi b’Uturere ubu bakaba bagera muri 35% (11/30) naho Abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali na bo baka bagera muri 40% (2/5).
Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore waje ute?
Tariki 08 Werurwe 1917 ubwo hariho ibihe by’impinduramatwara mu Burusiya, abagore barigaragambije basaba uburenganzira bw’Umugore wari ukomeje gukandamizwa no guhezwa muri byinshi.
Ibi byatumye mu 1921 hatangizwa kwizihiza uyu munsi w’abagore mu bice bya Asia ndetse ugenda ukwira mu mfuruka zinyuranye z’Isi aho mu 1909 muri Leta Zunze Ubumwe za America batangiye kuwizihiza tariki 28 Gashyantare ariko bo bawita Umunsi w’Abagore ku rwego rw’Igihugu.
Kubera ihezwa ndetse n’ikandamizwa ryakomeje gukorerwa abagore muri iyo myaka, byatumye mu 1977 Umuryango w’Abibumbye ushyiraho umunsi mpuzamahanga w’abagore ugirwa tariki 08 Werurwe nk’itariki yakoreweho imyigaragambyo y’abagore baharaniraga uburenganzira bwabo.
Kuva icyo gihe, Ibihugu binyuranye bagiye bitangira kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga aho mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu 2004.
Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore w’uyu mwaka wizihijwe mu gihe Isi yugarijwe n’ingaruka z’imihindagukire y’ikirere, ukaba waranahujwe n’iki kibazo kuko ufite insanganyamatsiko igira iti “Uburinganire n’ubwuzuzanye mu mihindagurikire y’ibihe.”
AMWE MU MAFOTO YASHYIZWE KU MBUGA NKORANYAMBAGA Z’IBIGO BYA LETA
RADIOTV10