Ntibabyumva kimwe n’ubuyobozi bwabategetse kurandura imboga ngo batera ibyatsi birimbisha aho batuye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abatujwe mu mudugudu w’ikitegererezo uri mu Kagari ka Buvungira mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke, basabwe kurandura imboga bari barahinze mu turima tw’igikoni kugira ngo bateremo ibyatsi birimbisha aho batuye bikanafata ubutaka bizwi nka Paspalum, none baribaza niba ibi byatsi bazabirya bikabarinda imirire mibi.

Aba baturage basenyewe n’ibiza by’imvura nyinshi yaguye mu mwaka ushize wa 2023, bubakiwe umudugudu w’ikitegererezo, babwiye RADIOTV10 ko bakimara kwimurirwamo, bahise bakora uturima tw’igikoni kugira ngo barwanye imirire mibi dore ko bamwe muri bo bafite abana bato bakeneye indyo yuzuye irimo n’imboga.

Izindi Nkuru

Bayavuge Console ati “Twagiye twishakamo ibisubizo, kuko dufite abagore batwite, dufite abana bakiri bato bakeneye imboga za buri munsi.”

Ikibabaje ngo ni uko ubuyobozi bwahindukiye bukabasaba kurandura imboga bari bahinze muri utu turima tw’igikoni, ubundi bagateramo ibi byatsi bya paspalum ngo bizabafashe kwirinda ibiza.

Munganyinka Francine ati “Goronome [ushinzwe ubuhinzi] yaraje adusanga mu rugo aratubwira ngo imboga ntizemewe, ngo nituzirandure ngo nidutere ibyatsi bya pasipalum kandi ntitwakwanga kubumvira.”

Bari bateye imboga batangiye no kuzirya

Aba baturage bavuga ko bahise bumvira itegeko ry’ubuyobozi bakarandura imboga zari zatangiye no kwera banazirya batazihashye, bagatera ibyo byatsi ariko batumva uko ubuyobozi bwahinduye imvugo kuko bwari busanzwe bubakangurira gutunga uturima tw’igikoni none bukaba bwabasabye kudukuraho.

Nyiransabimana Vestine avuga ko ibi bizagira ingaruka ku mirire. Ati “Si ku bana gusa ahubwo na ba nyina bazabaho batabayeho. None se ubuzima butarya imboga bubaho?”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri, Munezero Yvan avuga ko gushishikariza aba baturage gutera biriya byatsi, bigamije kurwanya ibiza byanatumye bariya baturage bimurwa aho bari batuye kuko ubutaka bw’aha batujwe bunoroshye bityo bukaba bukeneye ibyatsi bibufata.

Avuga ko iyi gahunda yo gutera paspalum imaze igihe muri aka gace, ndetse ko ari inama banagiriwe na Minisiteri ishinzwe gucunga ibiza ubwo yasuraga aba baturage.

Uyu muyobozi avuga ko aba baturage babahaye igihe gihagije cyo kuzaba bakuyemo imyaka yabo igihe izaba yareze ubundi bagatera biriya byatsi kandi ko na byo bazabitera mu butaka buto ku buryo batabura aho batera imboga.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru