Basketball: Umukinnyi wahaye ibyishimo abaturarwanda agarutse akubutse i Burundi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyi wa Basketball Adonis Filer wafashije ikipe ya REG BBC kwegukana shampiyona y’umwaka ushize, akanigaragaza cyane dore ko yashimishije abakunzi b’uyu mukino mu Rwanda, agiye kugaruka muri iyi kipe.

Shampiyona ya Basketball y’umwaka ushize, ni imwe mu zitazibagirana kubera ibyishimo byari biyirimo, bitewe n’ubuhanga bw’abakinnyi no gususurutsa abarebaga imikino yayo.

Izindi Nkuru

Adonis Filer wafashije REG BBC kwegukana iyi shampiyona, yashimishije benshi kubera ubuhanga bwe yaba mu macenga adasanzwe ndetse no kuboneza imipira muri panier.

Nyuma yerecyeje mu ikipe Urunani BBC yo mu Gihugu cy’u Burundi, naho arigaragaza ayifasha kubona itike yerecyeza muri BAL nubwo iyi kipe itahiriwe n’uru rugendo kuko yakuwemo na City Oilers yo mu Gihugu cya Uganda.

Adonis ashobora kongera kugaruka muri REG BBC, nkuko amakuru abivuga ndetse ko yaba ari umwe mu bakinnyi b’inkingi ya mwamba bazafasha iyi kipe mu mikino ya BAL izabera muri Dakar mu mezi abiri ari imbere.

Adonis ntazibagirana muri Shampiyona ishize

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru