Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ntibikwiye kugera aho- Perezida yasabye Abayobozi kudategereza ko abaturage batabaza ku mbuga nkoranyambaga

radiotv10by radiotv10
26/09/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ntibikwiye kugera aho- Perezida yasabye Abayobozi kudategereza ko abaturage batabaza ku mbuga nkoranyambaga
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yasabye Abasenateri bagize Sena nshya n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye kudategereza ko ibibazo by’abaturage bimenyekana ari uko babyitangarije ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo ko bakwiye kubimenya mbere yo gutabaza.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri 2024 ubwo yakiraga indahiro z’Abasenateri 20 muri 26 bagize Sena nshya y’u Rwanda.

Perezida Kagame avuga ko Abasenateri bagize iyi Sena nshya Abasenateri bagomba gukorana, ndetse bakibuka ko bakorera abaturage.

Yavuze ko mu nshingano zabo, bagomba kwibuka ko umuturage agomba kuza ku isonga, kandi hakirindwa ko hari n’umwe usigara inyuma.

Perezida Kagame kandi yavuze ko binashimishije kubona iyi Sena nshya y’u Rwanda yajemo umubare munini w’abategarugori kurusha uko byari bimeze muri manda icyuye igihe.

Ati “Nashimye kubona muri Sena dufite umubare w’abategarugori utubutse, birashimishije no mu zindi nzego, hakwiye kubamo umubare uhagije.

Umukuru w’u Rwanda yibukije abayobozi bari mu nzego nk’izi, ko bagomba kwirinda kunyura inzira y’ubusamo ngo bakoreshe nabi ububasha bafite, ngo babe bakurura bishyira.

Ati “Turashaka kugira ngo dukore ibintu neza, binyuze mu mucyo biganisha Abanyarwanda aheza kuri benshi. Kubazwa inshingano rero bifite uburemere.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite bicye, kandi ko bigomba gukoreshwa neza kugira ngo bigirire umusaruro abaturage kuko ari bo bakorera.

Yavuze ko Abayobozi nkabo badakwiye gutegereza ko abaturage bazamura amajwi y’ibibazo bafite, ahubwo na bo bakajya bamanuka bakabikurikirana bakamenya ibigomba gukemurwa bitagombye gutegereza ko abaturage batabaza ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Ndasaba nanone gukurikirana, ibintu byo kujya tubona ibibazo by’abaturage hirya, ni byiza twabonye internet dufite ikoranabuhanga. Kujya tumenya ibibazo by’Abanya binyuze mu mbuga nkoranyambaga, ukabona umuntu yohereje ikintu avuga ati ‘ariko mwadutabaye aha muri aka Karere muri uyu Murenge ko ibintu bitameze neza…’ ntabwo bikwiye kugera aho, dukwiye kuba tubizi kubera ko ni cyo Sena n’izindi nzego zibereyeho. Ntabwo ari ukugira ngo ibintu bibasange hano muri iyi Ngoro twicayemo, dukwiye kugera kuri bariya baturage.”

Perezida Kagame yasabye n’abandi bayobozi bose guhora iteka bibuka inshingano zabo, kandi iteka inyungu z’umuturage zikaza imbere, ndetse n’ibibazo Abanyarwanda bafite bikamenyekana kandi bikanakemuka mu maguru mashya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + 8 =

Previous Post

AMAKURU MASHYA: Menya Perezida na ba Visi Perezida ba Sena nshya y’u Rwanda

Next Post

Ibyaranze umunsi wa mbere Congo n’u Rwanda byitaba Urukiko mu rubanza rw’ibirego by’ibimaze imyaka 25

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda
IMYIDAGADURO

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

by radiotv10
31/01/2026
0

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyaranze umunsi wa mbere Congo n’u Rwanda byitaba Urukiko mu rubanza rw’ibirego by’ibimaze imyaka 25

Ibyaranze umunsi wa mbere Congo n’u Rwanda byitaba Urukiko mu rubanza rw’ibirego by’ibimaze imyaka 25

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.