Abantu 31 bishwe, abandi benshi barakomereka, mu gitero cy’ubwiyahuzi cyabereye mu musigiti w’Abashiya mu murwa mukuru wa Pakistan, Islamabad, mu gihe cy’amasengesho yo kuri uyu wa Gatanu, nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’igihugu.
Iki gikorwa cy’ubwiyahuzi cyabereye ku musigiti wa Khadija Tul Kubra, uherereye mu gace ka Tarlai Kalan, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Islamabad. Uwabigizemo uruhare yiturikije hagati mu basenga, bituma abantu benshi bahasiga ubuzima, abandi bagakomereka bikabije.
Minisitiri w’Ingabo wa Pakistan, Khawaja Asif, yavuze ko abashinzwe umutekano bagerageje guhagarika ukekwa mbere yo kwinjira mu musigiti, ariko akabarasa urufaya rw’amasasu abona kwinjira, maze agezemo ahita yiturikirizaho igisasu.
Yongeyeho ko hari amakuru y’ibanze yerekana ko uwo mugizi wa nabi yaba yaragiye cyangwa yaranyuze muri Afghanistan, nubwo iperereza rigikomeje.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Islamabad bwatangaje ko abantu 169 bajyanywe mu bitaro bitandukanye nyuma y’uko inzego z’ubutabazi zihageze. Abenshi mu bakomerewe bakomeretse bikomeye, barimo abagabo, abagore n’abana.
Minisitiri w’Intebe wungirije wa Pakistan, Ishaq Dar, yamaganye icyo gitero, agisobanura nk’igikorwa cy’ubugwari cyibasiye abasenga b’inzirakarengane.
Yavuze ko kwibasira ahasengerwa n’abasivili ari icyaha gikomeye kandi kinyuranyije n’amahame ya Islam, ashimangira ko Pakistan izakomeza kurwanya iterabwoba mu buryo bwose. Kugeza ubu, nta mutwe urigamba kugaba iki gitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe muri uwo musigiti.
Jean de Dieu NDAHIMAMA
RADIOTV10









