Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ntukiri uw’Ubumwe gusa ahubwo wabaye umuryango-Ibitangaje ku mudugudu watujwemo abarokotse Jenoside n’abayikoze

radiotv10by radiotv10
14/04/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ntukiri uw’Ubumwe gusa ahubwo wabaye umuryango-Ibitangaje ku mudugudu watujwemo abarokotse Jenoside n’abayikoze
Share on FacebookShare on Twitter

Umusozi wiswe uw’Ubumwe uherereye mu Kagari ka Rushehe mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, watujweho abantu banyuranye barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayikoze, ubu babanye nk’umuryango umwe kuko basangira akabisi n’agahiye.

Uyu musozi kandi utuweho n’abandi baturage barimo n’abavuye hanze y’u Rwanda, ariko ikita rusange kuri wo, ni uko abahatuye bose babanye neza batitaye ku mateka batandukaniyeho, ahubwo bashyize imbere inyungu zo kubana n’abavandimwe.

Abahatujwe barimo abakotse Jenoside n’abayikoze, bagiye bahabwa amahugurwa y’ubumwe n’ubwiyunge, yabafashije kwigobotora amateka akomeye banyujijwemo n’ingengabitekerezo ya Jenoside yigeze kubiba mu Rwanda.

Akumuntu Rachel uyoboye uyu musozi, mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yagarutse ku mpamvu y’iri zina ryahawe uyu musozi, avuga ko rishingiye ku mateka.

Ati “Ahatuye bafite amateka atandukanye, hari imiryango w’abaharokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi, hari imiryango yagiye ihatuzwa iturutse ahantu hatandukanye, hari umuryango w’abasezerewe ku rugamba, hari umuryango w’abasirikare w’abajepe utuye kuri uyu musozi, hari imiryango y’abavuye Tanzaniya, hari abafunguwe basabye imbabazi bakoze Jenoside hari kandi n’abasigajwe inyuma n’amateka.”

Akomeza agira ati “Abo bose buri wese yabaga mu muryango we akumva yabana n’uwo basangiye amateka gusa akumva ni we basangira bakabana mu birori no mu byago, ariko ku bufatanye na Rabagirana [umuryango w’isanamitima] waje kwitwa Umusozi w’Ubumwe kubera amahugurwa yaduhaye y’isanamitima.”

Avuga ko abatuye muri uyu mudugudu nyuma yo guhuzwa n’inyigisho z’isanamitima, bagiye bagira ibindi bikorwa bituma bashyira hamwe, none ubu bakaba babanye nk’abavandimwe.

Ati “Uwagize ibyago bamufata mu mugongo, ufite ibirori barabitaha bakamushyigikira, usanga mbese hari ubumwe bugaragara n’amaso kandi n’imitima y’abantu ubona ibohotse ntukiri umusozi w’ubumwe gusa ahubwo wabaye umuryango.”

Abatuye kuri uyu Musozi w’Ubumwe, bajya bagira gahunda yo kwigisha urubyiruko kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ bakagira n’umugoroba wo guhura mu rwego rwo kubaka ubudaheranwa.

Bawise Umudugudu w’Ubumwe
Bafatanya muri byose

 

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 9 =

Previous Post

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bategerejwe mu Gihugu cy’inshuti y’u Rwanda

Next Post

Tshisekedi yavuze ibyakorogoshoye M23 ihita imwerurira ukuri kwayo

Related Posts

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

by radiotv10
11/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yagenewe igihembo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ku bw’uruhare rwe mu miyoborere ishyira imbere ubuvugizi...

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

by radiotv10
11/07/2025
0

Mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, haravugwa umusore ukekwaho kwica umubyeyi we (Nyina) amuhoye kuba yamubuzaga gutereta umugore...

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

by radiotv10
11/07/2025
0

In today’s world, parents get so busy with work which makes it hard to spend quality time and raise their...

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi
MU RWANDA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

by radiotv10
11/07/2025
0

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

11/07/2025
Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

11/07/2025
Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

10/07/2025
Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Tshisekedi yavuze ibyakorogoshoye M23 ihita imwerurira ukuri kwayo

Tshisekedi yavuze ibyakorogoshoye M23 ihita imwerurira ukuri kwayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.