Ntukiri uw’Ubumwe gusa ahubwo wabaye umuryango-Ibitangaje ku mudugudu watujwemo abarokotse Jenoside n’abayikoze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusozi wiswe uw’Ubumwe uherereye mu Kagari ka Rushehe mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, watujweho abantu banyuranye barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayikoze, ubu babanye nk’umuryango umwe kuko basangira akabisi n’agahiye.

Uyu musozi kandi utuweho n’abandi baturage barimo n’abavuye hanze y’u Rwanda, ariko ikita rusange kuri wo, ni uko abahatuye bose babanye neza batitaye ku mateka batandukaniyeho, ahubwo bashyize imbere inyungu zo kubana n’abavandimwe.

Izindi Nkuru

Abahatujwe barimo abakotse Jenoside n’abayikoze, bagiye bahabwa amahugurwa y’ubumwe n’ubwiyunge, yabafashije kwigobotora amateka akomeye banyujijwemo n’ingengabitekerezo ya Jenoside yigeze kubiba mu Rwanda.

Akumuntu Rachel uyoboye uyu musozi, mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yagarutse ku mpamvu y’iri zina ryahawe uyu musozi, avuga ko rishingiye ku mateka.

Ati “Ahatuye bafite amateka atandukanye, hari imiryango w’abaharokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi, hari imiryango yagiye ihatuzwa iturutse ahantu hatandukanye, hari umuryango w’abasezerewe ku rugamba, hari umuryango w’abasirikare w’abajepe utuye kuri uyu musozi, hari imiryango y’abavuye Tanzaniya, hari abafunguwe basabye imbabazi bakoze Jenoside hari kandi n’abasigajwe inyuma n’amateka.”

Akomeza agira ati “Abo bose buri wese yabaga mu muryango we akumva yabana n’uwo basangiye amateka gusa akumva ni we basangira bakabana mu birori no mu byago, ariko ku bufatanye na Rabagirana [umuryango w’isanamitima] waje kwitwa Umusozi w’Ubumwe kubera amahugurwa yaduhaye y’isanamitima.”

Avuga ko abatuye muri uyu mudugudu nyuma yo guhuzwa n’inyigisho z’isanamitima, bagiye bagira ibindi bikorwa bituma bashyira hamwe, none ubu bakaba babanye nk’abavandimwe.

Ati “Uwagize ibyago bamufata mu mugongo, ufite ibirori barabitaha bakamushyigikira, usanga mbese hari ubumwe bugaragara n’amaso kandi n’imitima y’abantu ubona ibohotse ntukiri umusozi w’ubumwe gusa ahubwo wabaye umuryango.”

Abatuye kuri uyu Musozi w’Ubumwe, bajya bagira gahunda yo kwigisha urubyiruko kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ bakagira n’umugoroba wo guhura mu rwego rwo kubaka ubudaheranwa.

Bawise Umudugudu w’Ubumwe
Bafatanya muri byose

 

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru