Sunday, October 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nubwo dusezerewe ariko ntacyahungabanya Igihugu cyacu duhari- Gen (Rtd) Kabarebe

radiotv10by radiotv10
07/09/2023
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Ubutumwa bukomeye bwa Gen Kabarebe kuri RDF ubwo yasezerwagaho
Share on FacebookShare on Twitter

General (Rtd) James Kabarebe uri mu basirikare bo hejuru baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Abajenerali bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu, yahaye isezerano Abanyarwanda ko nubwo basezerewe ariko ntagishobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda bahari.

Ni ijambo rya Gen (Rtd) James Kabarebe ubwo habaga umuhango wa RDF wo gusezerera aba basirikare barimo Gen (Rtd) Fred Ibingira.

Hasezerewe kandi Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga, Lt Gen (Rtd) Frank Mushyo Kamanzi, Maj Gen (Rtd) Martin Nzaramba, Maj Gen (Rtd) Eric Murokore, Maj Gen (Rtd) Augustin Turagara, Maj Gen (Rtd) Charles Karamba, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Brig Gen (Rtd) Chris Murari, Brig Gen (Rtd) Didace Ndahiro na Brig Gen (Rtd) Emmanuel Ndahiro.

Gen (Rtd) James Kabarebe, watanze ubutumwa mu izina rya bagenzi be, yavuze ko bamwe mu basezerewe bamaze igihe kinini mu gisirikare ndetse ko banarwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Avuga ko bishimira kuba barakoranye na Perezida Paul Kagame wayoboye uru rugamba, ndetse bakanakorana na nyuma ari Umukuru w’Igihugu.

Ati “Ni amahirwe adasanzwe, kubera ko ni umuntu udasanzwe. Uko turi hano, abenshi ni abantu babaye mu rugamba rwo kubohora Igihugu cyacu ari bato kuva rutangira, bazi agaciro duha nyakubahwa, bazi aho yadukuye hatoroshye.”

Yakomeje avuga ko Perezida Kagame yubatse RDF kuva kuri RPA, kandi ko aho igeze ubu, ari igisirikare gikomeye, gitera ishema ukirimo, utakirimo ndetse n’ugisezerewemo.

Ati “Turahamya ko uwasezera mu ngabo wese ari natwe tugiye uyu munsi, dufite icyizere kidakuka ko Igihugu cyacu gihagaze neza mu buryo bw’ubwirinzi.”

Avuga ko gusezererwa muri RDF, ari umuco kugira ngo n’abakiri bato babone amahirwe yo gukorera igisirikare n’Igihugu, ariko ko ababa bagiye n’ubundi bakomeza kubaba hafi.

Ati “Gusezererwa mu gisirikare, ntabwo bivuze ko umuntu aretse igisirikare. Igisirikare wakivamo ariko cyo ntabwo cyakuvamo. Ni ukuvuga ko n’abasezerewe uyu munsi, igisirikare ntikizigera kibavamo.”

Akomeza agira ati “Aho bagiye, ubumenyi bafite, ubunararibonye bajyanye, ubushake, ubwitange, urukundo rw’Igihugu, icyaba icyo ari cyo cyose isaha iyo ari yo yose [usibye ko batanagiye kure, bari hafi y’ingabo] ntacyashobora guhungabanya umutekano w’Igihugu cyacu aba bagabo bose bahari.”

Gen (Rtd) James Kabarebe yavuze ko uretse n’ibyo kandi, uko igisirikare cy’u Rwanda gihagaze ubu, gitanga icyizere ko Igihugu kirinzwe no mu myaka myinshi iri imbere.

Ubwo Gen [Rtd] James Kabarebe yasezerwagaho
Gen (Rtd) Fred Ibingira na we yarasezerewe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × four =

Previous Post

SG wa FERWACY ushinjwa gutekinikira umugore we akagenda muri delegasiyo y’u Rwanda yabyisobanuyeho

Next Post

Kayonza: Abagore bahishuye icyatumye bahaguruka bakiyemeza gukora icyo batamenyereweho

Related Posts

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

by radiotv10
19/10/2025
0

Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegal warangije uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda rusize Ibihugu byombi birushijeho guteza imbere...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, zahaye abanyeshuri 900 biga mu ishuri ry’i Juba ibikoresho binyuranye...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
18/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziri gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, watorotse nyuma yo gukekwaho gutera...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe
MU RWANDA

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

by radiotv10
19/10/2025
0

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

18/10/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza: Abagore bahishuye icyatumye bahaguruka bakiyemeza gukora icyo batamenyereweho

Kayonza: Abagore bahishuye icyatumye bahaguruka bakiyemeza gukora icyo batamenyereweho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.