General (Rtd) James Kabarebe uri mu basirikare bo hejuru baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Abajenerali bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu, yahaye isezerano Abanyarwanda ko nubwo basezerewe ariko ntagishobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda bahari.
Ni ijambo rya Gen (Rtd) James Kabarebe ubwo habaga umuhango wa RDF wo gusezerera aba basirikare barimo Gen (Rtd) Fred Ibingira.
Hasezerewe kandi Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga, Lt Gen (Rtd) Frank Mushyo Kamanzi, Maj Gen (Rtd) Martin Nzaramba, Maj Gen (Rtd) Eric Murokore, Maj Gen (Rtd) Augustin Turagara, Maj Gen (Rtd) Charles Karamba, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Brig Gen (Rtd) Chris Murari, Brig Gen (Rtd) Didace Ndahiro na Brig Gen (Rtd) Emmanuel Ndahiro.
Gen (Rtd) James Kabarebe, watanze ubutumwa mu izina rya bagenzi be, yavuze ko bamwe mu basezerewe bamaze igihe kinini mu gisirikare ndetse ko banarwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Avuga ko bishimira kuba barakoranye na Perezida Paul Kagame wayoboye uru rugamba, ndetse bakanakorana na nyuma ari Umukuru w’Igihugu.
Ati “Ni amahirwe adasanzwe, kubera ko ni umuntu udasanzwe. Uko turi hano, abenshi ni abantu babaye mu rugamba rwo kubohora Igihugu cyacu ari bato kuva rutangira, bazi agaciro duha nyakubahwa, bazi aho yadukuye hatoroshye.”
Yakomeje avuga ko Perezida Kagame yubatse RDF kuva kuri RPA, kandi ko aho igeze ubu, ari igisirikare gikomeye, gitera ishema ukirimo, utakirimo ndetse n’ugisezerewemo.
Ati “Turahamya ko uwasezera mu ngabo wese ari natwe tugiye uyu munsi, dufite icyizere kidakuka ko Igihugu cyacu gihagaze neza mu buryo bw’ubwirinzi.”
Avuga ko gusezererwa muri RDF, ari umuco kugira ngo n’abakiri bato babone amahirwe yo gukorera igisirikare n’Igihugu, ariko ko ababa bagiye n’ubundi bakomeza kubaba hafi.
Ati “Gusezererwa mu gisirikare, ntabwo bivuze ko umuntu aretse igisirikare. Igisirikare wakivamo ariko cyo ntabwo cyakuvamo. Ni ukuvuga ko n’abasezerewe uyu munsi, igisirikare ntikizigera kibavamo.”
Akomeza agira ati “Aho bagiye, ubumenyi bafite, ubunararibonye bajyanye, ubushake, ubwitange, urukundo rw’Igihugu, icyaba icyo ari cyo cyose isaha iyo ari yo yose [usibye ko batanagiye kure, bari hafi y’ingabo] ntacyashobora guhungabanya umutekano w’Igihugu cyacu aba bagabo bose bahari.”
Gen (Rtd) James Kabarebe yavuze ko uretse n’ibyo kandi, uko igisirikare cy’u Rwanda gihagaze ubu, gitanga icyizere ko Igihugu kirinzwe no mu myaka myinshi iri imbere.
RADIOTV10