N’uherutse gufungurwa yabonye ikipe- Igura n’igurisha ry’abakinnyi i Burayi ryashyushye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uko iminsi yegera igaruka rya ruhago isanzwe iha ibyishimo benshi, ubu ikigezweho ni ukugura abakinnyi no guhindura amakipe. Ku Mugabane w’u Burayi birashyushye, aho amakipe y’inkwakuzi yamaze kwegukana abo yabengutse, barimo Umufaransa Mendy uherutse gufungurwa, ubu wabonye ikipe asinyira.

Zimwe muri transfer ziri kuvugwaho cyane, ni iy’ikipe ya FC Barcelona yamaze gusinyisha Oriol Romeu imyaka 3, avuye muri Girona, atanzweho miliyoni 5 Euro.

Izindi Nkuru

Benjamin Mendy nyuma yo gufungurwa ubu yamaze gusinyira ikipe ya Lorient FC yo mu Gihugu cy’u Bufaransa.

Uyu Mufaransa uherutse gufungurwa nyuma y’imyaka ibiri ari muri gereza, afungiye ibyaha yakekwagaho byo gusambanya umugore, yarekuwe nyuma yo kugirwa umwere.

Naho Ethank Empadu wakiniraga ikipe ya Chelsea yamaze gusinyira ikipe ya Leeds United imyaka 4, akaba yatanzweho miliyoni 7 zamapawundi.

Mads Hermansen, umunyezamu wakiniraga ikipe ya Brøndby yo muri Denmark, yamaze gusinyira ikipe ya Leicester City yo mu Bwongereza mu gihe cy’imyaka 5 iri imbere.

Jérémy Ménez yamaze gusinyira ikipe ya Bari mu masezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwaho undi.

Andre Onana yamaze kugera mu gihugu cy’u Bwongereza aho yaje gukorerwa ikizami cy’ubuzima, mu ikipe ya Manchester united.

Ikipe ya Chelsea FC yamaze kurekura ku buntu Pierre Emerick Aubameyang ngo yerecyeze mu ikipe ya Olympic Marseille, mu gihe Ikipe ya Al Hilal yamaze gutanga gusaba ya Miliyoni 50 Euro Liverpool kugira ngo yegukane Luis Diaz.

Wasili UWIZEYE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru